Dark Mode
  • Wednesday, 15 May 2024

Musanze: Ahari hazwi nk’ikigega cy’ibirayi, ubu biragura umugabo bigasiba undi

Musanze: Ahari hazwi nk’ikigega cy’ibirayi, ubu biragura umugabo bigasiba undi

Umuturage uhaha ibirayi byo kurya mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, ubu arishyura amafaranga 500 ku kilo, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aka karere kazwiho kuba ari kamwe mu tweramo umusaruro uhagije w’ibirayi. 

 

Ni igiciro cyatunguye benshi mu batuye Akarere ka Musanze, hafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, kugeza ubwo amoko amwe y’ibirayi yitirirwa tumwe mu duce tugize ako karere, by’umwihariko Kinigi yitiriwe imwe mu mbuto z’ibirayi zikunzwe na benshi; gusa ubwo Kigali Today dukesha iyi nkuru yageraga mu masoko anyuranye mu mujyi wa Musanze, yasanze ibirayi bya Kinigi biri kugura amafaranga 500 ku kilo, mu gihe izindi mbuto z’ibirayi zigura hagati ya 460-500.


Yaba abaguzi ndetse n’abacuruzi, bakozweho n’iryo zamuka rikabije ry’ibirayi, aho bemeza ko atari ibirayi gusa, biri no ku bindi biribwa, aho umwe mu bacuruzi b’ibirayi yagize ati:

“Impamvu yo kurira kw’ibiciro by’ibirayi, ni uko ibintu byose byazamutse, ikilo ni Magana atanu yuzuye, nibwo bwa mbere mbibonye kuva mbayeho, maze imyaka 30 nibwo nabona ibirayi bigura 500, natwe abacuruzi byatuyobeye, turi kujya kwishyura umufuka w’ibirayi tukishyura ibihumbi biri hejuru ya 70”.


Yakomeje agira ati: “Twe turi kurangura ku mafaranga 450 tukunguka amafaranga 10 ku kilo, uwo muri butike akagurisha kuri 500, byatuyobeye ntitugikora, umuntu araza guhaha wamubwira igiciro akiruka, abashinzwe ubucuruzi barebe icyo bakora ibiciro bigabanuke natwe abacuruzi turi kurira”.


Uwitwa Hakizimana Sylver ati:

“Njye ibi mbikuye mu Kinigi ku mafaranga 460, banguriye kuri 470 bagiye kubigurisha kuri 500, impamvu ni uko ibirayi byarumbye umusaruro uba muke, ni ubwa mbere bibaye ntabwo tuzi uko tubigenza, mu Kinigi niviriyeyo ushaka ibyo kurya arishyura 500 ku kilo, biradusaba guhinga cyane umusaruro ukiyongera”.


Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ari ikibazo cy’ifumbire n’imbuto byahenze ubwo bahingaga mu gihembwe cy’ihinga gishize, basaba ko bajya babigezwaho ku gihe kandi ku biciro bito.


Umwe mu bahinzi b’ibirayi witwa Izabayo Didier, ati:

“Ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, mwigishakira kure ni ifumbire n’imbuto byahenze, mu Kinigi ni ibigunda abantu ntibagihinga, n’abahinga ntibeza neza, bagabanye ibiciro by’imbuto kuko yageze kuri 800, bagabanye n’ibiciro by’ifumbire ive ku 1000 igure ayo yahozeho”.


Undi ati: “Ikilo cy’imbuto y’ibirayi cyavuye kuri 400, ariko muri iki gihembwe cy’ihinga twayiguze ku 1000, n’ikilo cy’ifumbire ni 1000 ni ho biri guhera bizamuka cyane kuko abantu batagihinga uko byahoze, ariko no kuba ibindi biribwa byarazamutse ni cyo kiri gutuma n’imbuto ndetse n’imiti n’ifumbire y’ibirayi bizamuka, Leta nitugabanyirize ibiciro by’ifumbire duhinge”.


Mu gushaka kumenya icyo MINAGRI ivuga kuri icyo kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana, avuga ko ikibazo kitari ifumbire n’imbuto ahubwo kiri ku gihe kitari umwero w’ibirayi kikiyongeraho n’imikorere y’amasoko mpuzamahanga.


Yagize ati: “Tuvuye mu bihe by’izuba nta hantu bari gusarura ibirayi, birasanzwe ko ibirayi bizamuka mu mpera y’ibihe by’izuba, uretse na byo n’ibiciro by’imboga mu isoko byarazamutse n’ibintu bidasaba ifumbire urasanga byazamutse, ugende ku isoko ubaze ibitoki wumve, urasanga byahenze”.


Yanavuze n’ikibazo cyo guhanahana amakuru muri ibi bihe aho umuntu uri mu Rwanda yumva ahandi hari ibibazo ibiciro byazamutse, ayo makuru akaba intandaro y’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda, atanga urugero rw’intambara ibera muri Ukraine abenshi batanahazi, ariko bikagira ingaruka kuko ayo makuru agera ku baturarwanda, anatanga urundi rugero rwo kuba niba Kisoro imvura yaraguye ikangiza imyaka ibigori ntibyere, ayo makuru kubera ko abageraho ako kanya izo ngaruka zigera mu masoko ya Musanze.


Bwana Musabyimana yasoje agaruka no ku bavuga ko izamuka ry’ibirayi rituruka ku kibazo cy’ifumbire n’imbuto, avuga ko bitari ukuri, kuko haramutse havutse ikibazo, abaturage bahabwa amakuru hagafatwa izindi ngamba, aho kuri we ubwoko bumwe bw’ifumbire bushobora gutindaho gato kubera ikibazo kiba cyavutse, ukuntu isi isigaye iteye niba uhahira ifumbire mu bihugu bikorana n’u Burusiya uyu munsi bikaba hari ibibazo, inzira inyuramo zikagorana ibyo biba ari ibisanzwe, gusa ariko avuga ko Leta yagerageje gushyira nkunganire mu biciro iruta iyari iriho mbere, bityo ubu nta byacitse kuko hari ifumbire ihagije n’ubwo zatinda gato kubageraho ntibivuze ko ifumbire yabuze, abaturage ntibahangayike, nta byacitse kandi hari ikibazo ngo babaha amakuru.

 

Comment / Reply From