Dark Mode
  • Saturday, 11 May 2024

Komite Olempike y’u Rwanda yabonye Umuyobozi Nshingwabikorwa nyuma y’amezi 10!

Komite Olempike y’u Rwanda yabonye Umuyobozi Nshingwabikorwa nyuma y’amezi 10!

Komite Olempike y’u Rwanda yemeje Rugigana Jean Claude usanzwe uri mu bagize Ihuriro ry’Urubyiruko rya “IOC Young Leaders Network”, nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya nyuma y’amezi 10 akora izi nshingano by’agateganyo.


Ku myaka 31, Rugigana Jean Claude ari gukorera impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Siporo; aho yiga ibijyanye n’Ubugeni n’Amasomo Olempike muri Germany Sports University i Cologne guhera mu 2021.


Hejuru y’ibyo, amaze imyaka isaga itanu ari muri Komite Olempike y’u Rwanda, aho hagati ya Kamena 2018 na Gashyantare 2023, yari ashinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho.


Rugigana yabaye umukinnyi wa Karate ku rwego rw’igihugu hagati ya 2012 na 2017 mu gihe kuva mu 2007 akina uyu mukino, afite Umukandara w’Umukara, Dan ya Gatatu ndetse kuva mu 2017 kugeza ubu, ni Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chanbara barwanisha inkota, akaba anawufitemo Umukandara w’Umukara, Dan ya Kabiri.


Mu 2022, Rugigana yashinze umuryango Sport4Change Foundation mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa binyuranye bya siporo aho igiheruka ari "Zanshin Karate Championship" yabereye i Huye ku wa 23-24 Ukuboza 2023.


Ni mu gihe uyu mwanya yahawe waherukagamo Mukundiyukuri Jean de Dieu uheruka kuba Umuyobozi ushinzwe iterambere mu Ishyirahamwe ry’Abakinnye Imikino Olempike ku Isi, ashinzwe Umugabane wa Afurika, mu gihe kandi Rugigana azaba ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth (CGA Rwanda).

 

Komite Olempike y’u Rwanda yabonye Umuyobozi Nshingwabikorwa nyuma y’amezi 10!

Comment / Reply From