Dark Mode
  • Thursday, 16 May 2024

IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya

IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mugenzi we wa Bénin, Director General of Police, Soumaila Allabi Yaya bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi.

Iyi nama yahuje abayobozi ba Polisi ku mpande zombi yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yanitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe bikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe imiyoborere n’abakozi.

IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Bénin.

Yagize ati: "Uru ruzinduko rushingiye ku bufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Bénin nk’uko abayobozi b’ibihugu byacu byombi; Perezida Paul Kagame na Perezida Patrice Talon, bashyizeho urufatiro rukomeye tugomba gufatanyiriza hamwe mu kurinda umutekano n’ituze rusange ku baturage bacu. Uwo ni umusingi usaba inzego zombi za Polisi guhuriza hamwe imbaraga ndetse n’ibikorwa byiza byo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, n’ibyambukiranya imipaka."

IGP Munyuza yavuze ko izi ngamba zizoroshya uburyo bwo gushyiraho inzira zifatika zo guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka ndetse n’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano w’umugabane w’Afurika, anongeraho ko ubwo bufatanye buzarushaho kunoza uburyo bwo kungurana ubumenyi, harimo amahugurwa, ubufatanye mu bijyanye n’ubumenyi n'umutungo hagamijwe guteza imbere ubushobozi bw'abapolisi b'ibihugu byombi.

Ni mu gihe ku ruhande rwe, DG Soumail Allabi Yaya, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itanu, yavuze ko umubano usanzwe uhuza ibihugu byombi ugiye no guhuza inzego zombi za Polisi.

Yagize ati: ”Umubano uhuza ibihugu byacu byombi ugiye no guhuza inzego zombi za Polisi. Nzi neza ko mwabashije kugira ubunararibonye bwo kurwanya iterabwoba kandi turashaka gukuramo isomo rizadufasha kubaka igihugu cyacu, cyugarijwe kuva mu bihe byashize n’imyigaragambyo ikomeye yatewe n’abantu badaha agaciro kubahiriza amategeko.”

Kwakira DG Soumail Allabi Yaya bije nyuma y’aho Perezida wa Benin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2016, ndetse nyuma y’aho anohereza ubutumwa mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu mwaka wa 2021; ni mu gihe kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubuhahirane ndetse n’ishoramari hagati yabyo.

Andi mafoto yaranze uru ruzinduko:

IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya
IGP Dan Munyuza w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Benin DGP Soumaila Allabi Yaya

Comment / Reply From