Dark Mode
  • Friday, 03 May 2024

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na APR FC byamenyekanye harimo n’ibihumbi 100

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na APR FC byamenyekanye harimo n’ibihumbi 100

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro by’amatike y’umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, aho iyi kipe izaba yakira mukeba wayo APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, aho itike ya make izaba igura 5000 Frw naho iya menshi ikagura ibihumbi 100 Frw.


Uyu mukino w’amakipe afite abafana benshi mu Rwanda uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda.
Rayon Sports yatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, bizaba ari 5000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande bizaba ari 10,000 Frw.


Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bazishyura ibihumbi 100 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bazishyura ibihumbi 30 Frw.


N’ubwo itike ya make isanzwe yishyurwa ku mikino itandukanye, uyu mukino wavugishije benshi kuko ari wo ugiye kugurishwaho itike iri hejuru mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.


Itike ya menshi yaherukaga kugurishwa ku bibuga byo mu Rwanda ni iy’ibihumbi 50 Frw ubwo Rayon Sports yari yakiriye APR FC ku wa 11 Gicurasi 2022 ndetse n’igihe APR FC yari yakiriye Rayon Sports ku wa 19 Gicurasi 2022.
Ahandi hashyizweho itike ya menshi amakipe yombi atakinnye ni ubwo Rayon Sports yakiraga Bugesera FC mu Ukwakira 2019, aho icyo gihe itike iri hejuru yari ibihumbi 30 Frw.


Ubwo u Rwanda rwakiraga imikino ya CECAFA Kagame Cup muri Nyakanga 2019, nabwo imikino ibiri ya ¼ yarebwaga n’uwishyuye 30$ ku bicara mu myanya y’abanyacyubahiro, mu gihe undi mikino wagize ibiciro biri hejuru gutya ni uwo Rayon Sports yakiriyemo Enyimba FC mu mikino Nyafurika mu 2018, aho na wo itike ya menshi yari ibihumbi 30 Frw.


Ni mu gihe kuri iyi nshuro, amakipe yombi agiye guhura Rayon sports iri imbere mu manota, dore kugeza ubu ku munsi wa 13 wa shampiyona ari iya mbere n’amanota 28, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24, bivuze ko Rayon Sports iyirusha amanota.

 

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na APR FC byamenyekanye harimo n’ibihumbi 100

Comment / Reply From