Dark Mode
  • Sunday, 19 May 2024

Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC bazacakiranira muri shampiyona ya 2023-2024

Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC bazacakiranira muri shampiyona ya 2023-2024

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024, aho APR FC na Rayon Sports bazakina umukino ubanza mu Ukwakira.


Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, aho kuri gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya z’ijoro, mu gihe APR FC bitegenijwe ko izaba yerekeje i Rubavu gukina na Marine FC, n’ubwo bitaremezwa, kubera ko APR FC izaba iri mu mikino nyafurika.


Ni mu gihe umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda wa shampiyona, hazaba ari tariki 29 Ukwakira 2023 wakirwe na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda.

 

Gahunda yose y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona:


Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023:


• Gasogi United vs Rayon Sports (Kigali Pelé Stadium, 18:00)


Ku Cyumweru, tariki ya 20 Kanama 2023:


• Etoile de l’Est vs Musanze FC (Stade Ngoma, 15:00)
• Amagaju FC vs Mukura VS (Stade Huye, 15:00)
• Kiyovu Sports vs Muhazi United (Kigali Pelé Stadium, 18:00)
• Etincelles FC vs Gorilla FC (Stade Umuganda, 15:00)
• Police FC vs Sunrise FC (Kigali Pelé Stadium, 15:00)


Ku wa Mbere, tariki ya 21 Kanama 2023:


• AS Kigali vs Bugesera FC (Kigali Pelé Stadium)


Umukino uzashakirwa umunsi:


• Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda)


Ni mu gihe kandi biteganijwe ko imikino 15 ya mbere ya shampiyona izasozwa tariki 10 Ukuboza 2023.

 

Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC bazacakiranira muri shampiyona ya 2023-2024

Comment / Reply From