Dark Mode
  • Monday, 06 May 2024

Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare

Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare

Ubwo hashimirwaga amakipe ya ADEGI Gituza y’abahungu na ES Kiziguro y’abakobwa yaserukiye u Rwanda akanatahukana ibikombe mu mukino w’amaboko ‘’Handball’’ mu mikino ya FEASSA, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yahishuye ko bateguye ingengo y’imari yo guteza imbere imikino ya Football, Handball n’Amagare.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyaga n’abatoza n’abakinnyi mu kwishimira intsinzi amakipe ya ADEGI Gituza y’abahungu na ES Kiziguro y’abakobwa yakuye mu mikino ya FEASSA, itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’amashuri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yahesheje ishema igihugu muri rusange, n’Akarere ka Gatsibo aturukamo by’umwihariko.

Bamwe mu bayobozi b’aya makipe bavuze ko bishimiye intsinzi ndetse biyemeza ko urugendo batangiye batazatuma rusubira inyuma ahubwo ko bazakoresha uko bashoboye bakagera imbere kurushaho.

Niyokwizera Joel utoza ADEGI Gituza yagize ati:

“Ni kenshi twagiye dutwara ibikombe bitandukanye, ariko kuri iyi nshuro na none turishimye kandi dushimira n’Ubuyobozi ku bufatanye kandi tubizeza ko ibyo twakoze ubu n’ubutaha tuzakora ibyiza kurushaho.”

Yavuze ko ibanga bakoresheje kugira ngo batsinde ari ugukora imyitozo no gushyira hamwe, no kugira abakinnyi bumva ndetse banumvikana hagati yabo.

Naho Sindayigaya Fabrice utoza wa ES Kiziguro, we yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere uburyo budahwema kubaba hafi, avuga n’intego bafite, agira ati:

“Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu ko muduhora hafi mu bikorwa dukora kandi intego dufite n’ugukomereza aho twageze kugira ngo tudasubira inyuma ndetse no kuzamura abana bato.”

Ni mu gihe Kapiteni w’ikipe ya ES Kiziguro Uwineza Florence yagize ati:

“Turashimira abayobozi bacu ukuntu batwitaho bakadukurikirana aribyo byatugejeje ku ntsinzi, bitwereka ko inyuma yacu hari abantu batureberera tukagira umuhate wo gutsinda.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaboko wa Handball mu Rwanda Tuyisenge Pascal yavuze ko bishimiye cyane kuba aya makipe yaratahukanye intsinzi igatahana ibikombe avuga ko izi kipe zagaragaje ko zifite impano muri ‘’Handball’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard, yashimiye aya makipe ku ishema batahanye mu Gihugu no mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko, avuga ko bivuze ikintu kinini ku Gihugu.

Meya Gasana ati:

“Mbere na mbere ibikombe bazanye n’iby’Igihugu kuko baserukiye u Rwanda, bivuze ikintu kinini ku gihugu ko amakipe yacu asohoka akagenda afite ibendera ry’Igihugu yagera hanze agatsinda, twarishimye nk’Abanyarwanda ariko noneho no kuba ari amakipe aturutse mu mashuri yo mu karere ka Gatsibo naryo ni ishema ku Karere, ukaba n’umukoro tugize kugira ngo iyi ntsinzi twabonye tuzakomeze tuyisogongeze ku banyarwanda.”

Meya Gasana kandi yashimiye abatoza n’abakinnyi b’aya makipe ku mirimo myiza bakoze, abibutsa ko ubu aribwo bagomba gukora cyane ngo badasubira inyuma.

Ni mu gihe yakomeje avuga ko bateguye ingengo y’imari yo guteza imbere siporo harimo umukino w’umupira w’amaguru (football), umupira w’amaboko(handball) ndetse n’umukino w’amagare.

Ku mukino wa nyuma, Ikipe ya ADEGI Gituza yatsinze ikipe ya DYNAMIC yo muri Uganda ibitego 26 kuri 24 naho ikipe ya ES Kiziguro yakinnye n’ikipe ya KAWANDA nayo yo muri Uganda iyitsinda ibitego 19 kuri 16; ni mu gihe atari inshuro ya mbere aya makipe yitabira aya marushanwa kuko mu nshuro enye(4) ikipe ya ADEGI Gituza yitabiriye yabashije kwegukana intsinzi inshuro eshatu, mu gihe mu nshuro eshatu(3)ES Kiziguro imaze kwitabira yatahukanye intsinzi inshuro ebyiri.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare
Gatsibo: Akarere kateguye ingengo y’imari yo guteza imbere Football, Handball n’Amagare

Comment / Reply From