Dark Mode
  • Monday, 13 May 2024

FERWACY idafite ubuyobozi, yatangaje abakinnyi bari kwitegura kujya mu mikino Nyafurika

FERWACY idafite ubuyobozi, yatangaje abakinnyi bari kwitegura kujya mu mikino Nyafurika

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryahamagaye abakinnyi icyenda bagomba kwitabira irushanwa ry’amagare rizenguruka Cameroun, Grand Prix Chantal Biya na Tour du Faso; ni mu gihe iri shyirahamwe ridafite Komite nyobozi nyuma y'uko bamwe beguye, Umunyamabanga Mukuru akeguzwa.


Ni abakinnyi bahamagawe nyuma y’umunsi umwe gusa uwari Visi Perezida w’iri shyirahamwe, Karangwa François, wari wanasigaye ayoboye iri Shyirahamwe by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa Murenzi Abdallah, na we yeguye; ni mu gihe uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, Munyankindi Benoît we akurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha akekwaho by’itonesha nawe wegujwe, dore ko yanakatiwe iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.


N'uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa FERWACY, abakinnyi 14 ni bo bahamagawe mu mwiherero watangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, i Musanze mu Kigo cy’Amagare cya Africa Rising Cycling Center, barimo Niyonkuru Samuel, Nkundabera Eric na Shyaka Janvier ba Les Amis Sportifs, hakabamo Tuyizere Etienne, Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Masengesho, Byukusenge Patrick, Uwiduhaye ba Benediction Club.


Abandi ni Muhoza Eric ukinira Bike Aid, Uhiriwe Byiza Renus ukinira Java - Inovotec, Nsengiyumva Shemu wo muri May Stars, Ngendahayo Jeremy ukinira Les Amis Sportifs na Nkundabayo Ruben wa Kayonza Young Stars cycling Team.


Grand Prix Chantal Biya igiye kuba ku nshuro ya 23, iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) izatangira ku wa 2 Ukwakira, isozwe ku wa 8 Ukwakira 2023, mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moïse ari we uheruka kuryegukana, aho icyo gihe yanahize abandi mu kuzamuka imisozi, ndetse kipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa mbere.


Ni mu gihe nyuma yo kwitabira iri siganwa bazahita batangira indi myiteguro yo kujya muri Tour du Faso yo muri Burkina Faso izatangira tariki ya 26 Ukwakira isozwe ku ya 5 Ugushyingo 2023.

 

FERWACY idafite ubuyobozi, yatangaje abakinnyi bari kwitegura kujya mu mikino Nyafurika
FERWACY idafite ubuyobozi, yatangaje abakinnyi bari kwitegura kujya mu mikino Nyafurika

Comment / Reply From