Dark Mode
  • Thursday, 16 May 2024

Abakwirakwiza amashusho y'aba-LGBT muri Tanzania mu mazi abira!

Abakwirakwiza amashusho y'aba-LGBT muri Tanzania mu mazi abira!

Leta ya Tanzania yaburiye abantu bakwirakwiza kuri murandasi (internet) ubutumwa n’amashusho ashishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina, kuko bazabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.


Ibi Minisitiri w’itumanaho wa Tanzania, Nape Nnauye yabibwiye abanyamakuru ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 ku biro bikuru by’ikigo Tanzania Communications Regulatory Authority (TCRA) i Dar es Salaam, anavuga kandi ko izafata ingamba ku bakuriye amatsinda y’imbuga nkoranyambaga arimo abakwirakwiza ubutumwa bw’aba-LGBT (Lesbian, Gay, Bisexual, and Transgender).


Minisitiri Nnauye yavuze ko abantu bamwe barimo gukoresha amashusho akoze nka ‘cartoon’ zikundwa n’abana mu gukwirakwiza imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina, ibi ngo Leta ntishobora kubyihanganira kimwe n’uwo ari we wese wamamaza ibyo bikorwa bihabanye n’umuco za Tanzania.

 

Yagize ati: “Mbere yo gutangira iperereza no guta muri yombi abatunganya bakanakwiza aya mashusho, ni byiza ko ubu abatanzania birinda ibi bintu.”

Ibi bivuzwe mu gihe mu mwaka wa 2018, umwe mu bayobozi bo hejuru muri Tanzania, Paul Makonda, wari umwe mu ba hafi ba Perezida John Magufuli, yatangije itsinda ryo gukurikirana no kurwanya ibikorwa by’aba-LGBT.

 

Ni mu gihe ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina bihanwa n’amategeko muri Tanzania, bituma benshi mu babikora bibasaba guhisha amahitamo yabo; gusa ariko uretse Tanzania mu bihugu byinshi bya Africa gukora imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina biracyafatwa nk’ikizira, aho nko mu Burundi, Kenya na Uganda naho bihanwa n’amategeko.

 

Comment / Reply From