Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Uwayo wayoboraga Komite olempike y'u Rwanda yeguye

Uwayo wayoboraga Komite olempike y'u Rwanda yeguye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Perezida wa Komite olempike y'u Rwanda(CNOSR), Bwana Uwayo Theogene yanditse ibaruwa avuga ko yeguye kuri uyu mwanya.

 

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Bwana Uwayo Theogene yandikiye abanyamuryango ba Komite olempike y'u Rwanda Bose, akamenyesha Minisitiri wa siporo n'abagize Komite nyobozi ya CNOSR Bose, yavuze ko impamvu y'ubwegure bwe ari ukubera 'kudahuza imibonere na bamwe mu bagize Komite nyobozi ya Komite olempike y'u Rwanda ku bijyanye n'imiyoborere yayo'.

 

Yasoje avuga ko ubu bwegure bufite agaciro guhera tariki 4 Ugushyingo 2022, ari nabwo yabwanditswe akanabushyiraho umukino.

 

Bwana Uwayo Theogene yeguye ku kuyobora Komite olempike y'u Rwanda, mu gihe muri iyi minsi ivugwamo urunturuntu, dore ko hari abakozi bayo babiri barimo uwitwa Mukundiyukuri Jean de Dieu na Jean Jacques Mugisha batawe muri yombi n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB).

 

Mukundiyukuri wari usanzwe ari Umuyobozi nshingwabikorwa wa Komite olempike y'u Rwanda na Mugisha wari uyoboye itsinda (delegation) ry'u Rwanda ryitabiriye imikino ihuza ibihugu binyamuryango by'umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza yo mu mwaka wa 2022(Commonwealth games 2022) yabereye i Birmingham mu Bwongereza, bakurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.'

Uwayo wayoboraga Komite olempike y'u Rwanda yeguye

Comment / Reply From