Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Ushinja Kabuga yavuze ku mvugo za RTLM, uregwa ntiyahabwa ijambo

Ushinja Kabuga yavuze ku mvugo za RTLM, uregwa ntiyahabwa ijambo

Ku wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, hasubukuwe iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho uruhande rumwunganira rukomeza kubaza ibibazo umutangabuhamya ku bubasha uregwa yari afite kuri RTLM.


Uru rubanza rwasubukuwe nyuma y’aho ku wa kane w’icyumweru gishize, umucamanza ukuriye iburanisha yari yavuze ko rizaba risubitswe muri iki cyumweru ku wa kabiri no ku wa gatatu kubera inama y’abacamanza b’uru rugereko rw’i La Haye yaberaga ku rukiko.


Umutangabuhamya ushinja Kabuga byavuzwe mu rukiko ko yahoze mu Nterahamwe z’i Kigali akaba ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya Jenoside, yatanze ubuhamya ari Arusha muri Tanzaniya, aho yahujwe n’abacamanza bari mu Rukiko i La Haye mu Buholandi mu buryo bw’amashusho, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije uyu mutangabuhamya ku byo yavuze by’uko RTLM yashishikarije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Gashyantare 1994 nyuma y’urupfu rwa Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR, anabazwa no ku rundi rupfu rw’uwo bitaga Katumba, ngo wari impuzamugambi(urubyiruko rwa CDR) ikomeye yabaga mu Biryogo muri komine Nyarugenge.


Kuri izo mpfu zombi, yabajijwe niba yarigeze abwira Gaspard Gahigi, wari inshuti ye, akaba yari n’umwanditsi mukuru wa RTLM, ko RTLM yari irimo gukora ibintu bibi cyane bivamo ubwicanyi; asubiza ko yabimubwiye inshuro nyinshi ariko ko buri gihe atumvaga ibyo yabwirwaga, kandi ko ibyo ari ibisanzwe ku nshuti kugira ibyo zitemeranyaho, anavuga ko yabwiraga Gahigi ko RTLM yabaga irimo gushishikariza abantu bamwe kwica abandi.


Yabajijwe niba yarumvise ikiganiro aho RTLM yatangazaga ku rupfu rwa Bucyana, avuga ko yumvise icyo kiganiro ariko ko atacyumvise cyose kuko yari ahugiye mu kandi kazi.


Abazwa ku mvugo nyir’izina RTLM yakoresheje mu gushishikariza ubwicanyi nyuma y’urupfu rwe n’urwa Katumba, yavuze ko RTLM yatangaje ko ari FPR yabishe mu mugambi yari ifatanyije n’Abatutsi, kandi ko kuvuga ko Abatutsi bashakaga kugarura igihe cy’ubuhake byari uguhembera ubwicanyi.


Mu iburanisha ryo mu kwezi gushize, uyu mutangabuhamya yavuze ko RTLM yatangaje ko Bucyana yishwe ubwo yari ageze i Butare avuye mu nama (meeting) ya CDR iwabo muri Cyangugu.


Ni mu gihe Kabuga na we, wari mu Rukiko atahawe ijambo, ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.

 

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

Comment / Reply From