Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Urubanza rwa Aimable Karasira rugiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru

Urubanza rwa Aimable Karasira rugiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru

Karasira Aimable Uzaramba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru.


Ni nyuma y’aho tariki 25 Ugushyingo 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza, rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable, bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kuko byageraga no mu bindi bihugu, aho yabikoreye mu biganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.


Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’imanza ziteganyijwe kuburanishwa muri uku kwezi kwa Werurwe, Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, ruteganya gutangira kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable ku wa 30 Werurwe 2023 saa tatu za mu gitondo.


Ni mu gihe mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n’izo mu mutwe.


Kugeza ubu Karasira Aimable Uzaramba afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva tariki 30 Kamena 2021.

 

Comment / Reply From