Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Urubanza rw’umunyemari Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside rwahagaritswe

Urubanza rw’umunyemari Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside rwahagaritswe

Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze.


Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, umunyamategeko wa Kabuga Félicien, Emmanuel Altit yasabye ko arekurwa kubera ko ubuzima bwe butifashe neza; aho ubu busabe bwe yabushingiraga kuri raporo y’inzobere yagaragaje ko ubuzima bwa Kabuga bumeze nabi, ku buryo butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe; dore ko afite uburwayi bwa ‘dementia’ butera umuntu kwibagirwa.


Nyuma yo kwiherera no gusuzuma neza ubusabe bw’abunganira Kabuga, abacamanza ba IRMCT batangaje ko bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse iburanisha ry’urubanza rwa Kabuga kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.


Mu iburanisha riheruka umunyamategeko Emmanuel Altit yavuze ko raporo y’ubuzima bwa Kabuga ishimangira ibyo ubwunganizi bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva muri Gicurasi 2022 bugaragaza ko uyu mugabo adashobora kuburana, asaba ko kubera izo mpamvu, Kabuga yahita arekurwa, kandi ko bidakozwe byaba bibangamiye uburenganzira bwe; gusa abacamanza ntacyo bigeze batangaza kuri ubu busabe.


Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba, bikaba kandi byaragaragaye ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.


Afite kandi uburwayi bw’impyiko no guta ubwenge by’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko bizwi nka 'trans-ischemic attack', hejuru y’ubwo burwayi bwose, kugeza uyu munsi bivugwa ko Kabuga yaje no kugira n’ubundi burwayi bw’umusonga.


Kabuga w’imyaka 90 afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aregwa ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politiki y’itsembatsemba n’ubuhotozi, nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994; akaba yarafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020, mu gihe kugeza ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.

 

Safi Emmanuel

Comment / Reply From