Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Umutwe wa M23 wemeye kuva mu duce turindwi wari warafashe, ugira icyo usaba umuryango mpuzamahanga

Umutwe wa M23 wemeye kuva mu duce turindwi wari warafashe, ugira icyo usaba umuryango mpuzamahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye gushyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uduce turindwi wabarizwagamo, unasaba umuryango mpuzamahanga kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abasivile.


Itangazo M23 yashyize hanze rivuga ko ibi ari mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’abahuza mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho ngo yishimiye imbaraga z’abahuza yaba abayobozi bo mu Karere ndetse na Mpuzamahanga mu bikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.


Rikomeza rivuga ko M23 yemeye gushyira intwaro hasi ku wa 7 Werurwe 2023 nk’uko byari byasabwe n’abahuza, ariko ngo n’ubwo yubahirije ibyasabwaga, Leta ya Congo hamwe n’imitwe bari gukorana muri uru rugamba, bakomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira ibyemejwe.


Abakuru b’ibihugu byo mu karere, basabye M23 gushyira intwaro hasi hanyuma ikava mu bice yari yigaruriye, mu gihe uyu mutwe wasabye Ingabo za EAC, kujya kugenzura uduce twa Karuba, Muremure, Nyamitima, Nkingo, Kagano, n’ahitwa Kihuli no mu bice bihegereye, aho ugiye kuva.


Itangazo rivuga kandi ko M23 isaba umuryango mpuzamahanga kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’abasivile bo muri utwo duce, kuko ngo Guverinoma ya Congo yiyunze byeruye n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica no gukura mu byabo bene wabo mu gisirikare.


Kuva M23 yahagarika imirwano, ntabwo imirwano yahagaze ahubwo yarakomeje, dore ko muri iki Cyumweru, uyu mutwe warwaniye n’Ingabo za Congo hamwe n’abo bafatanya mu duce turi mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma; ni mu mirwano yabereye mu gace ka Kirotshe na Shasha, hafi y’ikiyaga cya Kivu.

 

Comment / Reply From