Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Umutangabuhamya yagaragaje uko interahamwe zitoreza kwa Kabuga zishe Abatutsi ku Kimironko

Umutangabuhamya yagaragaje uko interahamwe zitoreza kwa Kabuga zishe Abatutsi ku Kimironko

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ryakomeje, umutangabuhamya avuga uburyo mu gipangu cye cyo ku Kimironko i Kigali, bivugwa ko interahamwe zahakoreraga imyitozo, kandi ko muri Jenoside zishe Abatutsi.


Ni umutangabuhamya w'umugabo, wahawe izina KAB035 mu kurinda umwirondoro we ndetse n'isura ye ntigaragazwe ku mashusho, akaba yari atuye ku Kimironko, aho yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho ari i Kigali, naho inteko y'abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi; ndetse na Kabuga yari ukurikiye uru rubanza ari kuri gereza y'urukiko, gusa nta jambo yahawe, aho mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.


Hari hamwe iri buranisha ryashyizwe mu muhezo inshuro nibura eshatu mu kurinda ko umwirondoro w'uyu mutangabuhamya wahava umenyekana bitewe n'ibyo yari kuba asubije, nk'uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.


Mu ncamake y'ubuhamya bwe yasomwe n'umushinjacyaha Sharifah Adong, yavuze ko hagati y'umwaka wa 1992 na 1994, KAB035 yabonye interahamwe za Kabuga zari ziyobowe n'abarimo nka Hajabakiga na Munyakazi, zigenda mu modoka z'amakamyo zitwaje intwaro nk'inkota n'ubuhiri zigana mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.


N’ubwo we ngo aho yari atuye atashoboraga kubona inzu ya Kabuga, yavuze ko muri ako gace bari batuyemo byavugwaga ko izo nterahamwe zabaga ziri mu myitozo kwa Kabuga, anavuga ko mu gihe cya Jenoside, ubwo yari agarutse mu gace yari yahunze avamo, yabonye imirambo ibiri y'abatutsi babiri yari azi, ngo bishwe n'izo nterahamwe.


Yanabwiye urukiko ko mu bwicanyi izo nterahamwe zakoze harimo n'ubwo zakoreye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, avuga ko yabonye ikamyo yuzuye interahamwe zihajya, ndetse zikaba zarishe abatutsi no mu bindi bice bya Kimironko.


Ubwo yari ahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB035 niba we ubwe atariboneye izo nterahamwe zikora imyitozo, kuko mu buhamya bwe avuga ko iby'iyo myitozo ari ibyavugwaga aho bari batuye; amusubiza ko ari byo koko atabonye interahamwe zikora iyo myitozo, ko ibyo ari ibyo yumvanye abandi, anavuga ko zakoraga imyitozo irimo nk'ijyanye n'ubwirinzi, gucunga za bariyeri, hamwe no kwica abantu nk’uko zabikoze muri Jenoside.


Umunyamategeko Altit yamubajije uko ibyo abizi, cyane ko atagiye aho zakoreraga iyo myitozo, asubiza ko ibyo byose abantu babivugaga kandi ko na nyuma ya Jenoside zimwe mu zahoze ari interahamwe zabivugaga zikanabyemera.


Me Altit yanyujijemo abwira umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ko abona aho Kabuga yicaye yasinziriye, asaba ko bisuzumwa, maze Umucamanza Bonomy ategeka ko hafatwa akaruhuko, ibyo bigasuzumwa, nyuma y'ako karuhuko avuga ko yizeye ko Kabuga yasubijwe ku kuba maso mu buryo bwuzuye.


KAB035 yanabajijwe ku byo yigeze gusubiza mu ibazwa, aho yavuze ko za bariyeri ngo zari izo guhagarika gusatirwa n'ingabo za FPR, asubiza ko atazi neza niba koko ari uko yavuze, ariko ko bariyeri zari izo gushakisha abatutsi kuko bashinjwaga ko bashyigikiye FPR.


Abajijwe kandi ku byo yasubije mu ibazwa rye rya mbere y'urubanza, aho ngo yavuze ko hari hari bariyeri enye hafi y'inzu ye, kandi ko kuri zimwe hiciwe abantu, ku zindi ntibicwe, yavuze ko ari byo, ndetse ko kuri imwe muri izo bariyeri, abari bayirinze bamuhishe we n'abana be, kugeza bashoboye guhunga, aho Me Altit amubajije niba ibyo bivuze ko bamurokoye, yasubije ko ari byo, uretse ko ngo we yavuye muri ako gace mbere, abana bo bakahasigara bonyine, kugeza bashoboye guhunga.


Ni mu gihe Umucamanza Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko iri buranisha rizakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2023.

 

Comment / Reply From