Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

Umuryango w’umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wagenewe miliyoni $10

Umuryango w’umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wagenewe miliyoni $10

Urukiko rwo muri Leta ya Utah muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, rwageneye umuryango w’umunya-Uganda, Esther Nakajjigo, impozamarira ya miliyoni 10 ‘amadorali y’Amerika($10,000,000).


Nakajjigo wari ufite imyaka 25 yapfuye mu 2020 mu mpanuka yabereye muri Arches National Park, nyuma y’amezi macye ashyingiranywe na Ludovic Michaud w’Umunyamerika, bakaba bari bari mu biruhuko basura parike.


Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike, uwo muryango uca mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.


Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.


Mu rwego rwo guhabwa impozamarira, BBC yanditse ko umugabo wa Nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000.


Ni mu gihe izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 uyu muryango wa Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi ni nayo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri Leta ya Utah kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo abivuga.

 

Umuryango w’umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wagenewe miliyoni $10
Umuryango w’umunya-Uganda wapfiriye muri Amerika wagenewe miliyoni $10

Comment / Reply From