Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda

Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2022, i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine ku ikorwa ry’inyandiko zikubiyemo ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga (Electronic Indictment), azafasha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kwihutisha dosiye bushyikiriza Inkiko.


Ni amahugurwa arimo kuba nyuma y’aho bigaragaye ko hari amakosa agaragara mu Bushinjacyaha, arimo nko kutita ku bikorwa bigize icyaha n’ibimenyetso byacyo bituma abashinjacyaha badakurikiza icy’itegeko riteganya, kugaragaza icyo abahanga bavuga aho kugaragaza ibigize icyaha, ibi bigatuma igikorwa kigize icyaha(element materiel) n’ubushake bwo gukora icyaha(element moral) bisa, ndetse no kuterekana umugambi/intego idasanzwe(special intent) yo gukora icyaha aho isabwa hose.


Ubwo yari yitabiriye aya mahugurwa, Nshimiyimana Michel uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ubusanzwe hari ibyemezo bafataga ugasanga bidahuye, bigatuma batanoza ubutabera.


Yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha guhuza umurongo no kumenya uburyo bw’imikorere buhuye, bizadufasha kurushaho gusobanukirwa no kumva kimwe ibigize icyaha n’ibimenyetso bigomba gushakirwa kuri buri cyaha, bizatuma tubasha kunoza ubutabera.”


Yakomeje avuga ko bizabafasha no gusobanukirwa buri cyaha, ibikigize no kumenya kubikurikirana kandi bigakorwa kimwe kuri bose nk’abashinjacyaha, na cyane ko iri koranabuhanga rizanabafasha gutanga umusaruro kuko byabasabaga umwanya munini mu gukurikirana dosiye.


Umugenzuzi mukuru w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Bwana Ntete Jules Marius, we yavuze ko iyi gahunda yaje Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bushaka gukemura ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’amadosiye yiyongeraga mu Bushinjacyaha bukuru, binajyana n’ubwiza bw’amadosiye ashyikirizwa inkiko n’ibyemezo bafata nk’Ubushinjacyaha.


Yakomeje agira ati:” Tumaze guhuza ubwiza no guhangana n’ubwinshi bw’amadosiye, kimwe mu bisubizo byatanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ubushinjacyaha bukuru, ni ugukoresha icyo twita electronic indictment; ariyo nyandiko itanga ikirego mu nkiko ariko ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ntabwo tugikoresha uburyo busanzwe.”


Bwana Ntete Jules Marius yavuze kandi ko kugeza ubu bamaze gukorera abashinjacyaha iyo nyandiko, aho ubusanzwe kuri buri cyaha bajyaga bayikorera, ariko ubu barayoroheje berekana ibigize buri cyaha bafite gahunda yo kubahuguraho, dore ko kugeza ubu basesenguye amategeko 35, begeranya ibyaha 527, ariko ubu barimo guhugurwa ku byaha 157 kuko byagaragaye ko aribyo bikunda gukorwa mu Rwanda.


Ni mu gihe Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Bwana Faustin Nkusi yavuze ko ubusanzwe buri Mushinjacyaha yirwanagaho mu kugena ibigize icyaha, bikamufata umwanya, ntibikorwe kimwe mu gihugu hose rimwe na rimwe ugasanga ibyo bagennye nk’ibigize icyaha sibyo, ubu rero ibigize ibyaha 157 byaranononsowe bishyirwa hamwe; ubu uyu munsi umushinjacyaha najyamo aho kugira ngo ajye gutekereza ibye avunika, akora ibinyuranye n’ibya mugenzi we cyangwa abe yakwibeshya; azajya yinjiramo ashyiremo icyaha ubundi ingingo zose zigize icyaha zijye zizana, kuko byarakozwe.


Aya mahugurwa arimo guhabwa abantu bagera kuri 40 barimo abashinjacyaha, abafasha b’ubushinjacyaha ndetse n’abagenzuzi mu bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye; ariko biteganijwe ko bigiye kwihutishwa agahabwa n’abandi bakozi baba abakorera ku rwego rwisumbuye no ku rwego rw’ibanze bakorera hose mu gihugu.

 

Andi mafoto: Ifoto 1: Nshimiyimana Michel uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, Ifoto 2: Umugenzuzi mukuru w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Bwana Ntete Jules Marius, Ifoto 3: Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Bwana Faustin Nkusi n'ayandi. 

Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda
Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda
Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda
Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda
Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda
Umurundo w’amadosiye yo mu Bushinjacyaha bukuru ugiye kuba amateka mu Rwanda

Comment / Reply From