Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende

Ku nshuro ya kane, umunyarwanda Felicien Muhitira uzwi cyane nka Magare, yegukanye Marvejols-Mende HALF Marathon akoresheje isaha 1 iminota 14 n'amasegonda 32, aza imbere y'Abanyakenya Reuben Kipruto Siwa na Kipchumba Brian.

Ubunararibonye bwa Muhitira bwagaragaye kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga 2022, ubwo ku nshuro ya 49 hakinwaga Marvejols-Mende Half-Marathon mu Bufaransa, akaba yarayegukanye ku nshuro ya kane atsindiye i Mende, nyuma yo gutsinda muri 2017, 2018 na 2019.

Muhitira yaje imbere y'Abanyakenya Reuben Kipruto Siwa na Kipchumba Brian mu masegonda, dore ko aba banyakenya bari bayoboye isiganwa ubwo ryari rigitangira, ni mbere yo gufatwa no gusigwa na Felicien Muhitira.

Ni mu gihe Reuben Kipruto Siwa wabaye uwa kabiri, nawe yarangije neza, dore ko yavuye ku mwanya wa kane aza ku mwanya wa kabiri muri kilometero ebyiri gusa.

Andi mafoto:

Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende
Umunyarwanda yegukanye igice cya Marathon cya Marvejols-Mende

Comment / Reply From