Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Umuhungu wa Gaddafi bivugwa ko azira uwazimiye mu myaka 45 ishize, yatangiye kwiyicisha inzara

Umuhungu wa Gaddafi bivugwa ko azira uwazimiye mu myaka 45 ishize, yatangiye kwiyicisha inzara

Umwe mu bahungu bakiriho ba Col Muammar Gaddafi witwa wahoze ategeka Libya, Hannibal Gaddafi arimo kwiyicisha inzara kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho afungiye muri Liban/Lebanon, nk’uko umunyamategeko we Paul Romanos abivuga; bigakekwa ko Hannibal azira Al Sadr wazimiye mu myaka 45 ishize.


Hannibal Gaddafi amaze imyaka umunani afungiye muri Liban nyuma yo gushimutwa n’umutwe w’abarwanyi wo muri icyo gihugu umuvanye muri Syria, aho yahungiye nyuma yo guhirikwa kw’ubutegetsi bwa se; aho abategetsi ba Liban bamufungiye i Beirut ataburanishijwe, nk’uko uwo munyamategeko Romanos abivuga abivuga.


Romanos avuga ko Hannibal arimo kwiyicisha inzara yamagana uburyo bubi afunzemo, kandi hakaba hashize iyo myaka yose ataraburanishwa.

 

Bikekwa ko Hannibal Gaddafi yaba azira Al Sadr wazimiye mu myaka 45 ishize!

 

Moussa Al Sadr, umunya-Iran waje kuba muri Liban mu 1959 yari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’igice cy’abasilamu bitwa Aba-Shiite/Shia.


Mu mwaka 1974, ni ukuvuga umwaka umwe mbere y’uko intambara yamaze imyaka 15 muri Liban itangira, Al Sadr wari umaze kuba Imam w'aba-Shia, yashinze ishyaka ryayobotswe n’abantu ibihumbi, umwaka wakurikiyeho ashinga umutwe wa gisirikare w’iri shyaka yise Amal; ijambo ry’Icyarabu risobanuye ‘Icyizere’, warwanye muri iyo ntambara.


Kuri ubu ishyaka Amal Mouvement rikuriwe n’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Liban, Nabih Berri, umwe mu bafite imbaraga nyinshi mu butegetsi bw’iki gihugu, mu gihe hari amakuru atandukanye avuga ko mu 1978 Al Sadr n’abantu babiri bamuherekeje muri Libya yari itegetswe na Gaddafi, gusa yaba we n’abamuherekeje ntibasubira iwabo.


Libya yakomeje kuvuga ko Al Sadr n’abari kumwe nawe bafashe indege iva i Tripoli igana i Roma, kandi ko ashobora kuba yarazize kurwanira ubutegetsi mu ba-Shiites/Shia, naho benshi mu bayoboke be bavuga ko Muammar Gaddafi yategetse ko Al Sadr yicwa nyuma y’intonganya ku byo Libya yagombaga kwishyura/guha abo barwanyi bo muri Liban.


Muammar Gaddafi yishwe n’abamurwanya mu 2011 nyuma y’imyaka irenga 40 ku butegetsi, gusa kugeza na nyuma y’urupfu rwe irengero rya Al Sadr ntiryamenyekanye, ariko abayoboke be ntibamwibagiwe.


Hannibal Gaddafi wavutse hashize imyaka ibiri Al Sadr aburiwe irengero, nyuma yo guhirima k’ubutegetsi bwa se we na nyina n’abandi benewabo bahungiye muri Algeria, nyuma we yerekeza muri Syria, akajya ajya no muri Liban igihugu cy'umugore we Aline Skaf uba muri Syria aho bari barahungiye, akaba anakomeje guhirimbanira ko umugabo we arekurwa.


Ni mu gihe ibinyamakuru muri Liban bivuga ko abategetsi b’aba Shia bakeka ko Hannibal yaba afite amakuru ku ibura rya Imam Al Sadr yanze gutanga.

Comment / Reply From