Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Umugore wa Perezida Tshisekedi yagaragaye mu myambaro ya M23

Umugore wa Perezida Tshisekedi yagaragaye mu myambaro ya M23

Abantu benshi bakomeje gutangara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nyuma y’ifoto ya Madame wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyekuru, yambaye umwambaro wanditseho M23.


Muri iyi foto, Madame Denise Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’icyatsi cya gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara, ndetse abakoresheje imbuga nkoranyambaga benshi bakemeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’uyu mutwe wazengereje igisirikare umugabo we abereye Umugaba w’Ikirenga.


N’ubwo benshi babyibaza ariko, Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivuga ko hatigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Madamu Denise Nyekuru ashyira hanze iyi foto yatumye abantu benshi bamwibazaho.


M23 imaze iminsi 5 ihagaritse imirwano mu rwego rwo guha umwanya inzira z’ibiganiro bya Nairobi bihuza Guverinoma ya Kinshasa n’abahagarariye imitwe y’inyeshyamba yiganjemo ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.


Gusa n’ubwo M23 yahagaritse intambara, mu biganiro bya Nairobi byabaye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 ntiyigeze ibitumirwamo, ni mu gihe kugeza ubu uyu Mutwe ugenzura igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru by’umwiharimko muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.

 

Comment / Reply From