Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Umugabo w’i Nyagatare akurikiranyweho gusambanya abana 11 mu kwezi kumwe

Umugabo w’i Nyagatare akurikiranyweho gusambanya abana 11 mu kwezi kumwe

Tariki ya 20 Ugushyingo 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe (11), harimo abana b’abahungu icumi (10) n’umukobwa umwe (1), mu gihe cy’ukwezi kumwe.


Uwo mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, mu gihe abana bivugwa ko yasambanyije bose bari hagati y’imyaka itanu (5) na 14 y’amavuko, aho ngo yaba yarabikoze muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022; nk’uko Kigalitoday dukesha iyi nkuru yabyanditse.


RIB ivuga ko mbere yo gusambanya aba bana yabanzaga kubashukisha impano zitandukanye zigizwe n’ibyo kunywa no kurya ndetse no kubereka Filimi z’urukozasoni.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye ababyeyi gusubira ku nshingano zo kurera abana babo bakabaganiriza kuko aribwo bamenya ibyababayeho, ndetse bakanabashishikariza kutakira impano z’abantu abo ari bo bose.


Yagize ati:

“Umubyeyi akwiye kwita ku bana be yabyaye akabaganiriza, hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n’icyamukorewe akaba yakimenya kare uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa, ubutumwa buri ku babyeyi gusubirana inshingano zabo zo kurera.”


Ababyeyi kandi basabwe kugabanya ibintu bise shuguri (gushaka ibitunga umuryango) kuko ngo bituma batita ku bana babo nyamara kumushakira ibimutunga bigomba kujyana no kumuha uburere bwiza no kumurinda ibyamwangiza, anabasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ubusinzi kuko bituma ababyeyi batabasha kurera neza abana babo bakajya mu buzererezi.


Dr Murangira yanasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kwegera imiryango ifite ibibazo by’amakimbirane n’ubusinzi kuko ari bo batererana abana babo kandi bikaba bigize icyaha gihanwa n’amategeko, bagashishikariza ababyeyi gusubira ku nshingano yo kurera kuko bamwe bateshutse bagatererana abana kuko bihanwa n’amategeko, ndetse abibutsa ko ababyeyi nk’abo baba bakwiye gutungirwa agatoki RIB ikabakurikirana.


RIB kandi iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana amuhohotera agamije ishimishamubiri, inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, inakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nk’ibi bihohotera abana.


Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’Igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


Ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga (gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa), iteganya ko Umuntu wese, iyo : 1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho;


2º usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina; aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

 

Comment / Reply From