Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Uganda: Perezida Museveni yahagaritse ubuvuzi gakondo

Uganda: Perezida Museveni yahagaritse ubuvuzi gakondo

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy'icyiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu, anategeka ko abanduye iyi virusi bakanga kwishyira mu kato batabwa muri yombi.


Ibi Perezida Museveni yabivugiye mu ijambo yagejeje ku batuye muri Uganda wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye; aho yabwiye abavuzi gakondo n'abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.


Guhagarika abavuzi gakongo muri Uganda bibaye nyuma y'urupfu rw'umugabo wari ufite imyaka 45, wari washyizwe ku rutonde n'amatsinda y'abaganga nk'uwagize aho ahurira na virusi ya Ebola, aza gupfira mu bitaro byo mu murwa mukuru Kampala, aho yari yahunze icyaro yari atuyemo cyo mu karere ka Mubende rwagati muri Uganda, kakaba ari ryo zingiro ry'iki cyiza.


Abategetsi bavuze ko yivurije ku muvuzi gakondo w'ahandi hantu, mbere yuko yerekeza ku bitaro by'i Kampala, apfa hashize amasaha amaze gushyirwa muri ibyo bitaro, bamwe mu bo mu muryango w'uwo mugabo bashyizwe mu kato, mu gihe abandi bagiye kwihisha, gusa Perezida Museveni abashishikariza kwishyikiriza amavuriro.


N’ubwo Museveni yavuze ko kugeza ubu i Kampala nta bantu bahari bemejwe ko banduye Ebola, yaburiye abaturage abasaba gukomeza kuba maso, abizeza ko abakozi bo mu buvuzi bazahashya iki cyiza.


Hashize hafi ukwezi kumwe igihugu cya Uganda cyemeje ko icyiza cya Ebola yo mu bwoko bwo muri Sudan cyadutse muri iki gihugu, aho ubu kimaze gukwirakwira mu turere dutanu, aho byemejwe ko abantu 54 banduye Ebola muri Uganda, ihitana 19 mu gihe abandi 20 barimo batanu bakora mu buvuzi bayikize.

 

Uganda: Perezida Museveni yahagaritse ubuvuzi gakondo

Comment / Reply From