Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Uganda: Ndekyezi wapfushije abantu 8 kubera Ebola asigaye habi nyuma y’akato

Uganda: Ndekyezi wapfushije abantu 8 kubera Ebola asigaye habi nyuma y’akato

Umugabo witwa Samuel Ndekyezi avuga ko asigaye habi nyuma y’aho abantu 8 bo mu muryango we bishwe na Ebola nawe akamara mu kato iminsi 21, yagaruka agasanga ibintu bye byose barabyibye, aho asanga yari akwiye kwiyahura.


Ndekyezi, w’imyaka 66, ni se w’umuntu wa mbere byemejwe ko warwaye akanicwa na Ebola nshya iri muri Uganda, aho nyuma yanapfushije abandi bantu barindwi barimo abana be; akaba atuye mu Mudugudu wa Kirwanyi mu Karere ka Mubende kamaze igihe mu bihe by’akato kubera virusi ya Ebola.

 

Uretse abantu yapfushije, we n’abandi bantu 26 bo mu muryango we bamaze ibyumweru bitatu barajyanywe mu kato, gusa inshuro zose bamupimye ntibayimusanzemo, binarangira yakavanywemo kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022.

 

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Ndekyezi yagize ati:

“Namazeyo iminsi 21 mu kato, bamfashe ibipimo basanga nta Ebola mfite. Abandi bose barapfuye hasigaye akana kamwe, kari hano ni ko gasigaye abandi bose barapfuye. Nagombaga kwiyahura, ariko mfite umutima ukomeye.”

 

Yakomeje avuga ko avuye aho yari yarajyanywe mu kato, yasanze ibyo yasize byose barabyibye.

 

Ati:

“Iduka ryanjye navuyeyo nsanga ryose barisahuye. Nari mfite inkoko nasanze zose bazitwaye, nari mfite n’ingurube n’ihene, nari mfite na bya sekoko nasanze nabyo byose babitwaye. Ubu mfite abuzukuru batagira nyina batagira se, ubu ndagowe cyane.”

 

Virusi ya Ebola ikwirakwira mu bantu biciye ku gukora ku matembabuzi y’uyifite cyangwa ahantu ayo matembabuzi ari, aho gushyingura umuntu yishe bishobora kuba ahantu hakomeye ho kwanduzanya mu gihe hari abakoze ku murambo w’uwo yishe.

 

Iyi virusi irimo kuzenguruka mu byaro bya Uganda kuva muri Nzeri uyu mwaka wa 2022, ariko iyo igeze mu bice by’imijyi nka Kampala kuyirwanya biragorana kurushaho kubera imiturire y’ubucucike yoroshya kwanduzanya no kwambuka imipaka ikagera mu bindi bihugu mu gihe gito biciye mu bantu banduye ariko badafite ibimenyetso, batanabizi.

 

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda ivuga ko byemejwe ko abantu 75 banduye Ebola mu ntara enye za Uganda harimo n’umurwa mukuru Kampala, ikaba imaze guhitana abantu 18, nabo bakaba ari abashyinguwe bizwi ko bayirwaye, ni mu gihe Ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko ijanisha ry’abicwa n’iyi ndwara bayanduye ari hagati ya 41% na 100%, ahari impungenge ko ubu bwoko bwa Ebola buri muri Uganda buzwi nka Sudan budafite urukingo rwemejwe, nk’uko bimeze ku bwoko buzwi cyane nka Zaïre.

 

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, Jane Ruth Aceng, yavuze ko mu byumweru biri imbere bazagerageza amoko y’inkingo za Oxford, Sabin na Merck ngo barebe niba yakora kuri Sudan, ni mu gihe ubwoko bwa Zaïre ari bwo bwari bukaze kuko hagati ya 2013 na 2016 bwishe abantu barenga 11,000 muri Afurika y’i burengerazuba.

 

Uganda: Ndekyezi wapfushije abantu 8 kubera Ebola asigaye habi nyuma y’akato

Comment / Reply From