Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Ubushinjacyaha bwagaragaje agaciro k’ibikoresho abakozi ba IPRC Kigali bakekwaho kwiba

Ubushinjacyaha bwagaragaje agaciro k’ibikoresho abakozi ba IPRC Kigali bakekwaho kwiba

Ubwo bitabaga Urukiko ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko abakozi ba RP-IPRC Kigaki bukurikiranye, bubakekaho ubujura bw’ibikoresho by’iri shuri bifite agaciro ka miliyoni 113Frw.


Aba bakozi bose uko ari 19 bamaze iminsi batawe muri yombi, bari bitabye urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mbere yo kuburana mu mizi, aho bashinjwa ibyaha birimo ubujura, kunyereza umutungo wa leta, inyandiko mpimbano n’icyaha cyo guhishira ibikomoka ku cyaha.


Abitabye Urukiko rw’Ibanze kuri uyu wa Kabiri barimo Eng Murindahabi Diogène wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, uwari Umuyobozi ushinzwe imari, Munyampundu Thomas Vander, uwari ushinzwe kubika ibikoresho, Nabo Jean Claude, umukozi ushinzwe iby’amazi, Hakizimana Venuste, bamwe mu barimu, abashinzwe umutekano n’abandi.


Imbere y’Inteko iburanisha, umwe wenyine niwe wemeye ibyaha aregwa mu gihe abandi bose babihakanye bagasaba kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko ari abere n’izindi mpamvu zitandukanye bagiye bagaragaza; gusa ariko bashinjwa ubujura bwakozwe ku bikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa n’abakora amazi, ibyuma byifashishwa mu gukora za muvero (amasafuriya manini atekerwamo).


Eng Mulindahabi wari Umuyobozi wa IPRC Kigali, yavuzweho kunyereza umutungo ndetse ngo hari imashini ikurura amazi n’indi mashini nayo ikora mu bijyanye no gutunganya amazi zasanzwe iwe mu rugo.


Ikindi cyagarutsweho ni uko hari ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 70Frw byasabwe mu ikoranabuhanga n’umwe mu bakozi ba IPRC Kigali, ariko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gusaba ibikoresho bwerekanye ko uwari ushinzwe ibikoresho ariwe winjiye muri iryo koranabuhanga, ariko we yabwiye urukiko ko ari umwe mu bo bakorana wamwibye umubare w’ibanga, agasaba ibyo bikoresho ubundi bigasohoka bikanyerezwa ntibikore icyo byari byateganyirijwe.


Avuga ko umunsi ibyo bikoresho byasabwe we yari yagiye mu bukwe atari ari mu kigo cyane ko hari no ku wa Gatandatu, gusa ariko ku rundi ruhande, umushoferi wamutwaraga yavuze ko ariwe wibye ibyo bikoresho akabisohora mu kigo.


Biteganijwe ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba bahoze ari abakozi ba IPRC Kicukiro, uzasomwa ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022.

 

Comment / Reply From