Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

U Rwanda rwisanze mu bihugu 10 ku Isi byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro

U Rwanda rwisanze mu bihugu 10 ku Isi byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kanama uyu mwaka wa 2022, ibiciro by’ibiribwa ku masoko byarushijeho gutumbagira by’umwihariko mu bihugu bikennye, aho Zimbabwe iza ku isonga, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda (9) ku Isi.


Uru rutonde rw’Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigaragaramo itumbagira ry’ibiciro ry’ibiribwa, ruyobowe na Zimbabwe, aho izamuka riri ku kigero cya 353%, igakurikirwa na Lebanon iri ku 198%, Venezuela ikaza ku mwanya wa gatatu aho izamuka riri ku 131%, mu gihe u Rwanda ruri ku mwana wa cyenda (9) aho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryageze kuri 34% rukaba runganya na Ghana na yo iri kuri 34%.


Banki y’Isi, ivuga ko hagati y’ayo mezi ya Gicurasi na Kanama 2022, mu bihugu byinshi bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye, izamuka ry’ibyo biciro by’ibiribwa ryakomeje gutumbagira; aho mu bihugu bikennye cyane, iryo zamuka ryageze kuri 88,2% naho mu bifite ubukungu buringaniye ku gipimo cyo hasi rikaba ryarageze kuri 91,1%, mu gihe mu bihugu bifite ubukungu buringaniye ku gipimo cyo hejuru ryageze kuri 93%.


Banki y’Isi, igaragaza ko ibiciro bya bimwe mu biribwa byazamutse birimo nk’ingano, ibigori n’umuceri, byazamutse cyane muri Nzeri 2022, aho mu bihugu bikennye byazamutse kuri 20%, mu bifite ubukungu buringanire bikazamuka kuri 29%, naho mu bifite ubukungu bwo hejuru bikaba byarazamutseho 8%, ugereranyije na Nzeri 2021.


Ni mu gihe kandi inavuga ko zimwe mu mpamvu zatumye ibi biciro bitumbagira zirimo ibura ry’imvura, izamuka ry’ibiciro by’inyongeramusaruro ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. ikanavuga kandi ko n’intambara yo muri Ukraine yagize ingaruka ku bucuruzi, byanatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku masoko.

 

U Rwanda rwisanze mu bihugu 10 ku Isi byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro

Comment / Reply From