Dark Mode
  • Tuesday, 07 May 2024

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Ku wa Kane, tariki 01 Nzeri 2022, Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

 

Ibi Lacroix yabivuze ubwo yakiraga mu biro bye Ambasaderi Gatete Claver, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Felix Namuhoranye; ashima by’umwihariko uruhare rw’abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje.

 

DIGP Namuhoranye yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu (UNCOPS), akaba yarongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gutanga umusanzu w’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

 

DIGP Namuhoranye yitabiriye inama zigamije gushimangira umubano n’ibindi bihugu:


Ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa yitabiriye kandi inama zitandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ibindi bihugu nka Suwede na Zimbabwe.


Komiseri Hakan Wall, Umuyobozi wa Polisi muri Suwede, ishami rishinzwe ibikorwa mpuzamahanga akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yashimye ubufatanye hagati ya Suwede n’u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, aho ibihugu by’u Rwanda na Suwede byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SPT-GBV) rikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

 

U Rwanda rufite amatsinda atatu agizwe n’abapolisi muri MINUSCA; arimo imitwe ibiri y’Abapolisi ikora ibikorwa byo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage (FPUs) hamwe n’umutwe w’abapolisi ushinzwe kurinda abayobozi by’umwihariko (PSU), ayo matsinda yombi akaba agizwe n’abapolisi 460.

 

Hakan yashimye ubunyamwuga bw'abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina agaragaza ko hakenewe guteza imbere ubufatanye.

 

Ni mu gihe DIGP Namuhoranye, yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga "ubumenyi bwihariye" mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.


Ku rundi ruhande, inama yahuje ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe yari iyobowe na Ambasaderi Gatete Claver na Minisitiri w’umutekano mu gihugu n’umurage ndangamuco wa Zimbabwe, Kazembe Kazembe; yakozwe biturutse ku busabe bwa Zimbabwe hagamijwe kunguka ubumenyi ku mikorere myiza y’icyitegererezo iranga Polisi y’u Rwanda.

 

U Rwanda rwatanze ikiganiro ku mikorere itandukanye ya Polisi, irimo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

 

Inama yasojwe n’impande zombi zemeje uburyo bwo gushyiraho urwego ruzateza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

 

Kugeza ubu Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe zigirana ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa aho abofisiye bakuru baturutse muri Zimbabwe bitabiriye amasomo ahabwa abofisiye bakuru mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

 

Andi mafoto:

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye
U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye

Comment / Reply From