Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

U Burusiya bwohereje indege z’intambara hafi y’ikirere cya Finland na Suède

U Burusiya bwohereje indege z’intambara hafi y’ikirere cya Finland na Suède

Nyuma y’amasaha make ageze i Teheran muri Iran mu ruzinduko rw’akazi, Putin yahaye ingabo ze zirwanira mu kirere uburenganzira bwo kohereza hafi ya Suède na Finland indege za gisirikare kabuhariwe mu kurasa kure no kwiruka ku muvuduko w’ijwi.


Ni igikorwa bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kwagura imbibi z’aho intambara yashoje kuri Ukraine zigera, akayigeza no ku bindi bihugu bifite umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.


Indege u Burusiya bwohereje hafi ya Suède na Finland ni izo mu bwoko bwa Tu-160, zikaba zagushijwe mu Mujyaruguru ya Norvége hafi y’Inyanja ya Barents ; izi ndege kandi zifite ubushobozi bwo kurasa missile za kirimbuzi, iki kibaba ari ikimenyetso bwahaye biriya bihugu ko Moscow ifite ububasha bwo kubirasa niba bikomeje umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.


U Burusiya bwaburiye kenshi Finland na Suède ko bidakwiriye guhirahira ngo bijye muri OTAN/NATO kuko kujya muri uyu muryango bivuze gushyira umutekano w’u Burusiya mu kaga kandi butazabyihanganira, gusa ariko iki icyifuzo nticyafatanywe uburemere kubera ko mu mezi make ashize, ibi bihugu byatanze impapuro zisaba ko byakwemererwa kujya muri uriya muryango.


Perezida Putin yirinze guhita agira icyo abivugaho mu buryo bwo kubyamagana, ahubwo mu mayeri avuga ko biriya bihugu ‘bifite uburenganzira’ bwo gukorana n’uwo bishaka uwo ari we wese.


Ibi bibaye mu gihe hari hashize amezi atanu Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya ahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga, mu gihe hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.


Maria Zakkarova uvugira Guverinoma y’u Burusiya yagize ati: "U Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu."


Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN, dore ko ibi bihugu aribyo bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.


Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ibinyujije kuri kuri Twitter, yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.


Ni ubutumwa bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.”


Ni mu gihe mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

Comment / Reply From