Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego

Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego

Muri gahunda yo guteza imbere umukino wa Taekwondo mu mashuri, kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, iyi gahunda yatangirijwe muri GS Bugarura mu Karere ka Gatsibo, mu gihe gahunda ari ukugera mu bindi bigo nibura 10 uyu mwaka.


Ni igikorwa cyabereye mu Rwunge rw'amashuri rwa Bugarura, cyitabirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation-RTF), Mbonigaba Boniface, ku butumire bw'Umuyobozi wa GS Bugarura, Murwanashyaka Justin hamwe n’Umuyobozi w’itsinda rya KNUE (Korea National Universities Education), Prof. Jung Ko In Mutsinzi, mu mikoranire y’ibi bigo byombi mu burezi mu rwego rwo guteza imbere Ubumenyi (Science), binyuze muri gahunda bise ‘Educational volunteers program in sciences’.


Muri urwo ruzinduko, RTF yatangije ikipe (club) ya Taekwondo haherewe ku bakinnyi bari basanzwe bakora indi mikino njyarugamba nka Karate, habaho umwanya wo gukora imyiyerekano ya Taekwondo (Taekwondo Demonstrations) imbere y'abanyeshuri bose, yakozwe n’intumwa za RTF ku bufatanye n'abakorerabushake ba TPF (Taekwondo Promotion Foundation); ndetse iyo kipe ishyikirizwa impano y’ibikoresho birimo imyambaro ya Taekwondo n’ibindi bikoresho byifashishwa muri uyu mukino.


Umuyobozi wa GS Bugarura, Murwanashyaka Justin, avuga ko kwiga mu gihugu cya Korea ari byo byatumye umukino wa Tekwondo ugera mu ishuri ayoboye.


Ati:

“Njyewe nize muri Korea, nigayo Masters (icyiciro cya gatatu cya Kaminuza), tugirana ubushuti n’ikigo nigagaho mbasaba ko bafasha abana b’ikigo nyoboye mu masomo ya siyansi. Ubu turi mu mwaka wa gatatu w’ubwo bufatanye. Muri uyu mwaka baje mu Rwanda twari dusanzwe dufite ikipe ya Karate na Taekwondo, ariko abana bakabivanga, tubiberetse batubwira ko atari Taekwondo y’umwimerere, turi kumwe na Mwarimu uyoboye abaje kudusura duhura n’abo muri Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda, tuganira nabo bemera kudusura tukayitangiza.”


Murwanashyaka yashimiye RTF ku kwitabira iki gikorwa, avuga ko uyu mukino ugiye gufasha abana barererwa muri GS Bugarura gukora siporo, kumenya abafite impano yo gukina uyu mukino kuba babigira umwuga na cyane ko ari umwuga watunga umuntu, ubafashe kugira imyitwarire myiza(discipline); ahiga ko ikigo cyabo kigomba kugira ikipe imwe mu yakomeye muri Taekwondo mu Rwanda, aho anasanga bizafasha n’abaturiye iki kigo gukina uyu mukino, dore ko hari abamaze kugaragaza ko bifuza gukina uyu mukino.


Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface avuga ko hari gahunda yo guteza imbere Taekwondo mu bigo by’amashuri, aho ngo bikunze hatangira amarushanwa y’uyu mukino ahuza ibigo by’amashuri.


Ati:

“Turi muri gahunda yo guteza imbere Taekwondo mu bigo by’amashuri, tutubakiye ku makipe rusange(public clubs) gusa, ahubwo twegera ibigo byinshi bifite Taekwondo, ku buryo bdukundiye uno mwaka twanakora interscolaire(amarushanwa ahuza amashuri). Gutangirira GS Bugarura ni nk’amahirwe twagize kuko bafiteyo porogaramu y’aba-Korea yitwa Korea National Universities Education, ni amahirwe twagize kubona abantu babyifuza bakadutumira tujya gutangizayo umukino.”


Mbonigaba yijeje iki kigo ko bidatinze RTF izagaruka inabazaniye umwarimu w’inzobere mu kwigisha Taekwondo, anavuga ko kuri ubu bafite impuguke z’abakorerabushake zoherejwe n‘Umuryango utegamiye kuri Leta (Taekwondo Promotion Foundation-TPF) uharanira iterambere rya Taekwondo, barimo kwigisha ibyiciro bitandukanye uyu mukino, bityo nibura uyu mwaka bifuza ko baba bafite ibigo by’amashuri birenga icumi(10) bikinirwamo uyu mukino.


Yasoje avuga ko hari amasezerano barimo kwitegura kugirana n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (Rwanda Schools Sports Federation), ndetse bakaba barimo no gutegura amasezerano bajya bagirana n’ibigo by’amashuri harimo na Ambasade ya Koreya y’epfo mu Rwanda, aho yajya ibafasha mu buryo bw’ibikoresho bajya bajyana mu mashuri.


Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amakipe (clubs) 33, arimo ibitsina byombi; ni ukuvuga abahungu n’abakobwa, mu gihe kandi ayo makipe anagaragaramo ibyiciro bitandukanye bishingiye ku myaka; ni ukuvuga abato, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

 

 

Amwe mu mafoto:

 

Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego
Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego
Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego
Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego
Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego
Taekwondo mu mashuri yatangiriye muri GS Bugarura, RTF yiha intego

Comment / Reply From