Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rwanda: Urukiko rukuru rwategetse ko Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yerekeza i Mageragere

Rwanda: Urukiko rukuru rwategetse ko Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yerekeza i Mageragere

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.


Bamporiki yahamwe n'ibyaha bibiri ariko kubera impurirane mbonezamugambi yahaniwe icyaha kiruta ibindi ari cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.


Bamporiki wari wakatiwe imyaka ine y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yajuririye iki gihano birangira Urukiko Rukuru rumuhamije ibyaha birimo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya, bityo rumukatira gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.


Ibi bivuze ko igihano cy’Urukiko Rwisumbuye cyiyongereyeho umwaka umwe kuko mbere yari yakatiwe imyaka 4, mu gihe ihazabu yagabanutseho Miliyoni 30 zose, kuko mu Rwisumbuye yari yaciwe ihazabu ya Miyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Amategeko avuga iki ku kuba Bamporiki yakongera kujuririra igihano yahawe n’Urukiko Rukuru?

 

ITEGEKO N°30/2018 RYO KU WA 02/06/2018 RIGENA UBUBASHA BW’INKIKO, Icyiciro cyaryo cya 4 kivuga Ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire,

 

Ingingo ya 52 igira iti: Imanza ziburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire bwa mbere, imanza zaciwe mu rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

Urukiko rw’Ubujurire rufite kandi ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire bwa kabiri imanza zaciwe n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, iyo izo manza:

 

1° zishobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu;

2° zatanzwemo ibihano bidateganyijwe n’amategeko;

 3° zashingiye ku itegeko ritariho, ingingo z’amategeko zitakiriho cyangwa zaciwe n’urukiko rutabifitiye ububasha;

4° zaciwe hashingiwe ku kimenyetso, inyandiko cyangwa imyanzuro byatanzwe nyuma yo gupfundikira urubanza kandi hatabayeho gusubukura iburanisha;

5° zaciwe n’inteko itubahirije umubare ugenwa n’amategeko;

 6° zasomwe n’umucamanza utaraziburanishije;

 7° zitaburanishijwe mu ruhame kandi nta muhezo wategetswe;

8° zagenwemo n’urukiko indishyi zingana nibura na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW) cyangwa zifite agaciro kagenwe n’umucamanza mu gihe habaye impaka kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW);

9° zagenwemo igifungo kingana niburan’imyaka cumi n’itanu (15).

 

Mu manza nshinjabyaha igihano cy’igifungo cyagenwe ni cyo cyonyine gishingirwaho mu kugena ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.

 

Icyakora kandi ubujurire bwa kabiri ntibushobora kwakirwa ku manza z’ababuranye bemera ibyo baregwa, cyangwa ku muburanyi watsinzwe mu nkiko zombi hashingiwe ku mpamvu zimwe.

 

Iyo icyaburanwe kitagenewe agaciro mu mafaranga mu manza zabanje, kigomba kuba gifite agaciro nibura kangana na miliyoni mirongo irindwi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (75.000.000 FRW) kagenwe n’umuhanga iyo bibaye ngombwa.

 

Kugira ngo ikirego cyakirwe mu rwego rwa kabiri kigomba kubanza kwemezwa n’umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire.

 

Iyo uwajuriye atishimiye icyemezo yafatiwe ashobora gutakambira Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) ibazwe kuva akimenyeshejwe.

 

Imanza zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ntizijuririrwa.

 
Bamporiki Edouard, umuhanzi ukina filimi n’ikinamico, yamenyekanye cyane kubera ubuhamya yatangaga ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kuba Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, akomereza kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ni mu gihe ibyaha akurikiranyweho yabikoze amaze kub Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, aho yari ashinzwe umuco.

Rwanda: Urukiko rukuru rwategetse ko Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta yerekeza i Mageragere

Comment / Reply From