Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Tek Africa Ltd yazanye School Box ifite udushya mu guhuza umubyeyi, ishuri n’umwana

Rwanda: Tek Africa Ltd yazanye School Box ifite udushya mu guhuza umubyeyi, ishuri n’umwana

Mu gihe hakataje ikoranabuhanga mu Rwanda n’Isi muri rusange, Tek Africa Ltd na Soleil Ltd bazanye ‘School Box’ ihuza ishuri, umwana n’umubyeyi mu rwego rwo guhanahana amakuru ku myigire n'imyitwarire y'umwana.


Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, ubwo Tek Africa Ltd na Soleil Ltd bamurikaga ku mugaragaro iri kuranabuhanga rifite umwihariko wo guhuza gahunda zose zikorerwa mu bigo by’amashuri, ku buryo umubyeyi ashobora kubona amakuru yose yerekeye umwana we haba mu myigire, imyitwarire n’ibindi.


Ni uburyo umubyeyi yifashishije ikoranabuhanga ashobora kubona inshuro umwana yitabiriye ishuri, amasomo umwana we yiga, amanota yagize mu mabazwa yo mu ishuri no mu bizamini, imyitwarire ye (discipline), igihe yakiye uruhushya cyangwa nawe akaba yarumusabira n’ibindi byinshi; ibi kandi bakabihuriraho n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abarimu.


Bajeneza Yann Vladimir wo mu itsinda rya Tek Africa Ltd, akaba ari nawe wakoze iri koranabuhanga, avuga ko iki gitekerezo yakigize ubwo yari avuye kwiga mu gihugu cy’Ubuhinde.


Ati:

“Iki gitekerezo cyaje ubwo nari maze kwiga mu Buhinde mu 2016, maze kubona aho nigaga ukuntu bakoreshaga system (uburyo) bwo gufasha mu myigire no gukurikirana abanyeshuri. Ikigo nigagaho twigaga turi abanyeshuri bagera mu bihumbi 120, hari n’abandi bakozi barenga ibihumbi 40; abo bantu bose system yaradufashaga kuko twakurikiranwaga nayo, bikadufasha mu myigire.”


Yakomeje avuga ko ageze mu Rwanda yibajije niba naho bitashoboka, na cyane ko usanga ishuri n’ababyeyi bitana bamwana , ugasanga ababyeyi ntibagera ku ishuri gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’umwana, yewe banatumiza inama z’ababyeyi ugasanga ntibitabiriye; bityo agasanga ubu buryo buzafasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo.


Avuga ku mwihariko wa ‘School Box’, Bajeneza yagize ati:

”Iyi system yacu irimo ibikorerwa ku ishuri byose umwarimu uko yigisha, abayobozi bashinzwe amasomo, imyitwarire, abacungamari, abashinzwe isomero n’umuyobozi w’ishuri, dufata ibyo bakora bose tubikubira mu kintu kimwe. Ikindi iyi system ifite umutekano uhambaye nta wapfa kuyinjiramo kandi yoroheye uwari we wese wayikoresha.”


Nshimyumuremyi Emmanuel, umwarimu muri Lycee de Kigali(LDK), avuga ko iyi gahunda ari nziza n’ubwo biba bikenewe ko umubyeyi agera ku ishuri ngo akurikirane imyigire ye.


Ati:

”Nibyo biba bikenewe ko umubyeyi agera ku ishuri umwana we yigaho, ariko kumenya uko umwana yiga umunsi ku wundi, uko atsinda umubyeyi azajya ahita abibona, kuko kuza ku ishuri akabonana n’abarimu bose akenshi na kenshi umwanya uba muke, ariko agendeye kuri system uko batweretse umubyeyi azajya ahita abona imyigire ye mu masomo yose, mu gihe yaza ku ishuri akabonana n’umwarimu umwe cyangwa babiri.”


Ni mu gihe Uwiragiye Theogene wari uhagarariye umuhuzabikorwa wa Soleil Ltd, yavuze ko Tek Africa Ltd yabegereye ikabereka umushinga ifite wa School Box uzajya ufasha guhanahana amakuru ku babyeyi, ishuri n’abana bakabona ari mwiza, na cyane ko basanzwe bakora n’indi mishinga, aho bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’Ibidukikije n’izindi nzego hagamijwe iterambere ry’umuturage.


Kugeza ubu gahunda ya School Box yamuritswe igiye gutangira gukoreshwa mu bigo by’amashuri, Tek Africa Ltd na Soleil Ltd bakavuga ko ku ikubitiro bazajya bafasha ibigo mu gihe nibura cy’umwaka bahugura ikoreshwa ryayo, mu gihe kandi banavuga ko nyuma y’iryo gerageza nta mpungenge kuko igiciro cyayo kizaba kiri hasi cyane, ndetse n’abadafite murandasi(internet) bazagenda bongeramo uburyo bwo gukoresha telefoni zisanzwe.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Rwanda: Tek Africa Ltd yazanye School Box ifite udushya mu guhuza umubyeyi, ishuri n’umwana
Rwanda: Tek Africa Ltd yazanye School Box ifite udushya mu guhuza umubyeyi, ishuri n’umwana
Rwanda: Tek Africa Ltd yazanye School Box ifite udushya mu guhuza umubyeyi, ishuri n’umwana

Comment / Reply From