Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Rwanda-Taekwondo: Korean Ambassador’s Cup igiye gukinwa ku nshuro ya 9

Rwanda-Taekwondo: Korean Ambassador’s Cup igiye gukinwa ku nshuro ya 9

Ku Cyumweru tariki ya 20/11/2022 hateganijwe irushanwa rizwi nka ‘The Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championships’, aho muri uyu mwaka wa 2022 rizaba rikinwa ku nshuro ya cyenda(9).


Ni irushanwa mpuzamahanga riba buri mwaka, rikaba ritegurwa na Rwanda Taekwondo Federation ku bufatanye na Ambasade ya Korea mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro rizahuza amakipe y’abakuru (Seniors) yo mu Rwanda ndetse n’ayo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba, dore ko kuri iyi nshuro hari amakipe abiri yo mu gihugu cy'Uburundi n'abiri yo muri Kenya yamaze kwemeza ko azitabira mu gihe hari Andi ategerejwe kubyemeza.


Iyi mikino izakinwa hakurikwijwe ibyiciro bitandukanye, aho mu bbagabo hazarushanwa abatarengeje ibiro 54 (U-54Kg), abatarengeje ibiro 58 (U-58Kg), abatarengeje 68 (U-68Kg) n’abari hejuru y’ibiro 68 (Above 68Kg), mu gihe mu bari n’abategarugori hazakina abatarengeje ibiro 49 (U-49Kg), abatarengeje 57 (U-57Kg), ndetse n’abari hejuru y’ibiro 57 (Above 57Kg).


Abakinnyi n’amakipe bazaba bahize abandi mu irushanwa bazahabwa imidari n’ibikombe, ndetse banahabwe ibindi bihembo birimo n’ibikoresho by’umukino wa Taekwondo.


‘Korean Ambassador’s Cup’ yaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2021, ubwo igikombe kiruta ibindi cyegukanywe na Dream Fighters TC inahabwa sheki y’amafaranga y’u Rwanda 150,000, ikurikirwa na Police TC yegukanye igikombe cy’umwanya wa kabiri n’amafaranga 100,000, Dream Taekwondo Club iza ku mwanya wa gatatu ihembwa igikombe n’amafaranga 75,000.


Icyo gihe Nizeyimana Savio wa Police TC ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa mu bagabo, mu gihe icyo gihembo cyegukanywe na Ndacyayisenga Aline mu bari n’abategarugori, Nteziyaremye Ismael yegukana icyo gihembo mu ngimbi, naho Umuhoza Adinette atorwa nk’uwitwaye neza kurusha abandi bangavu.


Umukinnyi wahize abandi muri poomsae mu bagabo ni Rugambwa Junior wa Dream Fighters TC, mu bari n’abategarugori bahigwa na Isaro Aishwarya ukinira KITA (Kigali International Taekwondo Academy).


Muri iyi mikino ya 2021 kandi, Kayitare Benon yatowe nk’umusifuzi wahize abandi, Hakizamungu Jean Claude utoza Kirehe Taekwondo Club yegukana igihembo cy’umutoza mwiza kurusha abandi.

 

Rwanda-Taekwondo: Korean Ambassador’s Cup igiye gukinwa ku nshuro ya 9
Rwanda-Taekwondo: Korean Ambassador’s Cup igiye gukinwa ku nshuro ya 9

Comment / Reply From