Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Shampiyona y’umukino wa Volleyball igiye gukinwa mu mezi abiri

Rwanda: Shampiyona y’umukino wa  Volleyball igiye gukinwa mu mezi abiri

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022, haratangira umwaka w’imikino mu mukino wa Volleyball, aho ku ikubitiro utangirana na shampiyona; aho biteganijwe ko iyi shampiyona izamara amezi abiri gusa.


Ibi ni ibtyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022, ubwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ ryagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, hagamijwe gusobanura ibijyanye n’umwaka mushya wa Shampiyona 2022/2023.


Nyuma yo kugaragaza ishusho rusange yaranze Ishyirahamwe mu mwaka w’Imikino 2021/22, ubuyobozi bwa FRVB burangajwe na Bwana Ngarambe Rafael, bwatangaje ko uyu mwaka w’imikino utangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022, na cyane ko shampiyona izamara amezi 2 gusa, isozwe mu Ukuboza; ni nyuma yo gushima ko shampiyona y’umwaka ushize yakinwe kandi ikagenda neza, anashima kandi uko amakipe yahagaririye u Rwanda mu Marushanwa Mpuzamahanga yitwaye.


Banishimiye kandi kuba Ibihano Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ ryari ryarahawe na FIVB byararangiye nyuma y’uko FRVB ibifashijwemo n’abafatanyabikorwa kwishyura Ideni rya Miliyoni 120 Frw nk’amande ajyanye n’ibihano byakurikiye igikombe cy’Afurika cy’abagore cyabereye mu Rwanda, nabyo babyishimiye babigaragariza Itangazamakuru.


Ni mu gihe mu bindi byatangarijwe muri iki kiganiro harimo kuba umwaka w’Imikino 2022/23, uzatangirira mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022 mu cyiciro cy’abagabo mu gihe abagore bo bazakinira mu Karere ka Huye, havuzwe kandi ko FRVB izakoresha amarushanwa ya Beach Volleyball mu bice bitandukanye birimo mu turere wa Rubavu, Karongi, Kayonza, Huye, Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali).


Kugeza ubu amakipe yiyandikishije kuzakina uyu mwaka w’imikino mu cyiciro cy’abagabo harimo Kigali Volleyball Club ‘KVC’, APR Volleyball Club, Gisagara Volleyball Club, REG Volleyball Club, IPRC Ngoma Volleyball Club, IPRC na Musanze Volleyball Club, Kirehe Volleyball Club; ni mu gihe mu bagore amakipe yamaze kwiyandikisha ari Kigali Volleyball Club Women ‘KVC Women’, APR Women Volleyball Club, RRA Women Volleyball Club, IPRC HUYE Women Volleyball Club, RUHANGO Women Volleyball Club na St Bernadette Women Volleyball Club.

 

Rwanda: Shampiyona y’umukino wa  Volleyball igiye gukinwa mu mezi abiri

Comment / Reply From