Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari

Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, abanyamuryango b’Ishyarahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation-RTF), bahuriye mu nteko rusange isanzwe, bagezwaho ibyakozwe, ibiteganywa gukorwa bizatwara asaga Miliyari y’u Rwanda, huzuzwa imyanya muri Komite, ndetse banakira abanyamuryango bashya.


Ni inama yagombaga kuba yarabaye mu mwaka w’2022, ariko kubera ibikorwa byinshi bitandukanye byabaye, habura umwanya wo kuyitegura, biyemeza kuyikora muri uyu mwaka wa 2023, gusa bitabujije ko n’iy’uyu mwaka izabaho.


Ageza ku banyamuryango ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize mu mukino wa Taekwondo, Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe, Bwana Mbonigaba Boniface, yavuze ko ari umwaka waranzwe n’igikorwa cy’umwihariko aho bakiriye shampiyona nyafurika y’umukino wa Taekwondo haba muri Poomsae na Kyorugi, u Rwanda runitwara neza kuko muri Poomsae rwegukanye umwanya wa gatatu, bakanungukiramo ibindi byinshi birimo ibikoresho, kuzamura urwego rw’abakinnyi n’abafatanyabikorwa.


Mu bindi bikorwa byakozwe harimo kwitabira shampiyona mpuzamahanga yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, amarushanwa ngarukamwaka harimo iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse n’irya Korean Ambassador’s cup ku nshuro ya 9, hakabamo kandi gukoresha ibizamini ku bashaka kongererwa imikandara, guhugura abasifuzi n’abatoza, ndetse n’umukinnyi Ndacyayisenga Aline wabonye uburyo buzamufasha gushaka itike yo gukina imikino olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mwaka utaha wa 2024.


Mu mbogamizi zagaragajwe n’abanyamuryango, harimo kuba imikino isozwa itinze kandi harimo n’abakiri bato baba bagomba gutaha hakiri kare, gusa ubuyobozi butanga icyizere ko ibi bigiye gukosoka binyuze muri Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa.


Mbonigaba ati:

“Nibyo koko byagiye bigaragara ko imikino isozwa bitinze, gusa ikibitera ni uko dukodesha aho gukinira kandi ubushobozi buracyari buke, bidusaba gukodesha umunsi umwe, bitandukanye na mbere tugikorera muri stade Amahoro itaratangira kuvugururwa. Gusa Komisiyo ishinzwe amarushanwa iradufasha kubyiga neza kugira ngo ubutaha ntibizongere kubaho.”

 

Abanyamuryango bavuye kuri 29 baba 34, hanagaragazwa ingengo y’imari y’asaga miliyari y’u Rwanda

Ni mu gihe avuga ku byo bitegura gukora muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023, Perezida w’Ishyarahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Dr Hakizimana David, yagaragaje ko harimo ibikorwa bitandukanye bitegura gukora, birimo nko gutangira gukorana n’ibigo by’amashuri n’uturere, kugira ngo umukino wa Taekwondo ugere hirya no hino mu gihugu.


Ati:

“Turateganya kugirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ndetse n’uturere, kugira ngo umukino wa Taekwondo ugere hirya no hino mu gihugu. Turifuza ko mubigiramo uruhare namwe kandi nk’uko musanzwe mubigenza hirya no hino mu makipe yanyu, twese tugasenyera umugozi umwe duteza imbere umukino.”


Mu bindi biteganijwe gukorwa muri uyu mwaka w’imikino, harimo gushaka aho gukorera hisanzuye, dore ko bitegura no kugira ibiro bya Kukkiwon mu Rwanda, kubaka ubushobozi bahugura abatoza, abasifuzi, abakozi bo mu biro n’abayobozi binyuze muri Komite olempike y’u Rwanda, gushaka impano ndetse no gutegura imyiherero y’abakinnyi.


Mu marushanwa ateganijwe harimo Gorilla open iri ku rwego rwa shampiyona nyafurika binashoboka ko yayisimbura kuko igihugu cya Ghana cyagombaga gutegura iy'uyu mwaka cyagaragaje ko nta bushobozi, ibi bikazatuma mu Rwanda hongera kubera irushanwa rikomeye, bagateganya kandi ko shampiyona y’imbere mu gihugu yakinwa hazengurukwa igihugu cyose aho kubera hamwe kandi umunsi umwe, ndetse no gutegura shampiyona ya Taekwondo mu mashuri.


Ni mu gihe kandi irushanwa rya Korean Ambassador’s cup ry’uyu mwaka rizaba rifite umwihariko, kuko rizaba rihuzwa no kwizihiza imyaka 60 ishize ibihugu by'u Rwanda na Korea bifitanye umubano ushingiye kuri Ambasade, u Rwanda kandi bikaba biteganijwe ko ruzitabira amarushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no hanze yacyo harimo Africa Parataekwondo na shampiyona y’isi.


Muri iyi nama kandi habayemo amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye muri Komite, hanashyirwaho za Komisiyo zitandukanye mu rwego rwo kunoza imikorere y’ishyirahamwe, ahanakiriwe amakipe atanu yari yasabye kwinjira mu banyamuryango harimo iyitwa The Scorpion Taekwondo Club, Wisdom Taekwondo Club, Living Well Taekwondo Club, Jangwa Taekwondo Club na The Mirror Taekwondo Academy; bivuze ko umubare w’abanyamuryango wavuye ku makipe 29 ugera ku makipe 34.


Ni mu gihe nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda ryakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyoni 380,706,172 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2021/2022 w’imikino, mu gihe ibikorwa biteganijwe mu mwaka wa 2022/2023 bizatwara agera kuri 1,089,150,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama y'inteko rusange:

Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari
Rwanda: RTF yungutse abanyamuryango batanu, irateganya gukoresha asaga Miliyari

Comment / Reply From