Dark Mode
  • Thursday, 28 March 2024

Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA

Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA

Impuzamiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion), yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego z'ubuzima muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kurandura Virusi itera SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030.

 

Kugeza ubu mu Rwanda, n'ubwo bigaragara ko Virusi itera SIDA yagabanutse ugereranije n'imyaka yashize, ariko iki cyorezo kiracyahari aho cyibasiye urubyiruko by'umwihariko urw'abakobwa, nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza.

 

Ni muri urwo rwego tariki 01 Ukuboza 2022, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA ufite insanganyamatsiko igira iti 'Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA', igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye, ahatanzwe ubutumwa butandukanye bwibutsa abaturarwanda by'umwihariko urubyiruko ko iki cyorezo kigihari, basabwa gukaza ingamba zo kucyirinda no kukirandura burundu.

 

Mukangenzi Clementine, ni umuhuzabikorwa w'abakobwa bakora uburaya mu Karere ka Huye avuga ko SIDA bari barayicecetse, asaba urubyiruko rw'abakobwa bagenzi be kwirinda ibishuko, no gukoresha neza uburyo bwashyizweho bwo kwirinda.

 

Yagize ati: "Uyu munsi twawakiriye neza turishimye, SIDA bari barayicecetse. Ubutumwa twahawe bugiye kudufasha gukumira no guhagarika SIDA. Ndasaba abakobwa bagenzi banjye kwirinda ibishuko no gukoresha neza uburyo bwashyizweho bwizewe bwo kwirinda nko gukoresha neza agakingirizo, bizatuma turandura burundu Virusi itera SIDA."

 

Yasoje ashimira Rwanda NGOs Forum yabahaye ibikoresho byo kwirinda SIDA.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe imyigishirize y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu badahura, bigatuma ubukangurambaga butagenda neza, ariko ubu hagiye kujyaho umwihariko.

 

Yagize ati: "Ubu ikigiye gukurikiraho ni ubukangurambaga bw'umwihariko ku rubyiruko buzamara amezi atatu, gusa hari n'ibyakomeje gukorwa mu rwego rwo kwirinda Virusi itera SIDA, nka club(amatsinda) ayirwanya hirya no hino mu mashuri.

 

Dr Ndimubanzi kandi yashishikarije abantu bose kwipimisha Virusi itera SIDA, kuko aribwo buryo bwonyine bushoboka butuma umuntu amenya uko ahagaze, bikanafasha kuba uwanduye yafashwa.

 

Ni mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'impuzamiryango itari iya Leta irwanya itera SIDA, ikanaharanira guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on AIDS and Health Promotion), Madamu Kabanyana Nooliet yavuze ko ku banyamuryango 139 bafite, bagiye kujyanamo n'izindi nzego bireba kugira ngo icyorezo cya SIDA kizabe cyarandutse burundu mu mwaka wa 2030, nk'uko biri muri gahunda u Rwanda rwihaye.

 

Kabanyana ati: "Dufite imiryango 139 itari iya Leta ikora mu kurwanya SIDA ni imbaraga zikomeye, kandi ikorera hirya no hino mu gihugu. Muri iyi gahunda y'ubukanguramba ni 'tujyanemo' nk'abafatanyabikorwa ba Leta baba begereye abaturage umunsi ku wundi, by'umwihariko urubyiruko. Tudahagurutse abana bacu baducika."

 

Yakomeje avuga ko bagiye kubyutsa clubs (amatsinda) anti-SIDA ndetse n'amatsinda y'urubyiruko ari hirya no hino mu gihugu aba yibumbiyemo hagati y'abantu 15 na 20, bayobowe n'umujyanama w'urungano, dore ko ari we baba bibonamo kuruta kwibona mu muntu mukuru ushobora kuba ari umubyeyi we cyangwa undi bafitanye isano, akaba yatinya kumwaka ibyo akeneye nk'udukingirizo.

 

Muri iki gikorwa kandi Rwanda NGOs Forum yasobanuriye abageze aho yamurikaga ibyo ikora uburyo bwo kwirinda no kurandura Virusi itera SIDA, inatanga udukingirizo 1200 tw'abagabo, 400 tw'abagore, amavuta akoreshwa n'abakundana bahuje igitsina (lubricants) 400 kuko abafasha kugira ububobere, inatanga udupapuro (flyers) turiho ubutumwa bwo kwirinda no kurandura Virusi itera SIDA, by'umwihariko ku rubyiruko.

 

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Noella Bigirimana, avuga ko kugeza ubu ku isi yose abasaga miliyoni 38,4 banduye Virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 bafite munsi y'imyaka 15, naho 54% bafite iyi Virusi ni abagore n'abangavu, abenshi muri bo bakaba babarizwa muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, gusa hari intambwe imaze guterwa kuko abasaga 75% babona imiti igabanya ubukana, naho 81% by'abagore banduye bafashijwe kutanduza abana babatwite cyangwa bababyara.

 

Ni mu gihe mu Rwanda hishimirwa ko mu myaka irenga  15 ishize, imibare igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze kuri 3% ku bantu bafite nibura imyaka 15 kuzamuka, ndetse n'ubwandu ku bana bavuka ku babyeyi bafite Virusi itera SIDA bukomeje kuba munsi ya 2%; mu gihe ku bantu bagera ku bihumbi 230 banduye mu Rwanda, 90% bafata imiti kandi ibipimo byerekana ko benshi muri bo bayifata neza; aho RBC yishimira ikanashimira Leta y'u Rwanda ko serivisi za SIDA zitangwa hose mu bigo nderabuzima, ibitaro n'amavuriro yose ari mu gihugu.

 

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi wabereye i Huye:

Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA
Rwanda NGOs Forum yiyemeje kujyanamo n'izindi nzego mu kurandura SIDA

Comment / Reply From