Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rwanda: Leta igiye gutangira kwishyura mbere amavuriro amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

Rwanda: Leta igiye gutangira kwishyura mbere amavuriro amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kwishyura mbere (Capitation Model) amavuriro, amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).

 ivuga ko Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na RSSB, bazatangira gushyira mu bikorwa ubwo buryo bwo kwishyura mbere, bitarenze uyu mwaka wa 2022, aho ku ntangiriro bazahera mu bigo nderabuzima bya Leta, nk'uko tubikesha The New Times.


Mbere yo gutangira gushyira mu bikorwa iyo gahunda, hazabanza gukorwa ubushakashatsi, buzakorerwa ku bigo nderabuzima no ku mavuriro mato azwi nka ‘poste de Sante’, mu bizarebwa muri ubwo bushakashatsi harimo umubare w’abantu ibyo bigo byakira, impuzandengo y’ababyisuzumishaho, ibiciro by’ubuvuzi batanga n’ibindi.


Amakuru azava muri ubwo bushakashatsi azafasha Minisiteri y’Ubuzima na RSSB, mu gushyiraho umubare w’amafaranga agomba kwishyurwa ivuriro runaka muri iyo gahunda yo kwishyira mbere.


Abatanga serivisi z’ubuvuzi muri ibyo bigo bitanga serivisi z’ubuvuzi, bazasinya amasezerano yo kuzajya bishyurwa mbere, ayo masezerano akazaba agaragaramo urutonde rwa serivisi zigomba guhabwa abakiriya babo.


Dr. Jean Nepo Utumatwishima, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, yavuze ko ubwo buryo bushya bwo kwishyura ari intambwe ishimishije ku gihugu cy’u Rwanda, aho asanga ubwo buryo buzafasha amavuriro kubona amafaranga ayafasha mu gukemura ibibazo yahuraga nabyo; gusa anavuga ko hazakenerwa ubugenzuzi bukomeye, kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo buryo bushya bwo kwishyura, ritazakoreshwa nabi, bikagabanya ubwiza n’ubwinshi bwa serivisi z’ubuzima.


Kugira ngo ibyo bitazabaho, uwo muyobozi yavuze ko bizasaba amagenzura (audits) yo kureba niba amabwiriza agenga ayo mavuriro yubahirizwa, niba ubuvuzi butangwa bufite ireme rikwiye, ndetse no kureba niba abarwayi badasiragizwa bava mu ivuriro rimwe boherezwa mu rindi.


Ni mu gihe Alypio Nyandwi, ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima rusange (Public Health), yavuze ko ubu buryo bushya bwo kwishyura mbere buzagabanya imwe mu mikorere mibi, mu bijyanye no kugaragaza neza uko umutungo ukoreshwa ku ruhande rw’abatanga serivisi z’ubuzima, aho nawe asanga busaba ubugenzuzi buhoraho kugira ngo iyo gahunda izashobore gutanga umusaruro.


‘Capitation’ ni uburyo amavuriro cyangwa ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi, byishyurwa umubare runaka w’amafaranga yagenwe, akishyurwa mbere, kandi akishyurwa kuri buri muntu ukoresha ubwo bwisungane mu kwivuza.


Ubwo buryo butandukanye n’ubwari busanzweho buzwi nka ‘Fee-for-service payment’, aho amavuriro/ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi byishyurwaga nyuma yo gutanga serivisi, bigategura impapuro zo kwishyuza, zikohererezwa ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo cyishyure.

 

Comment / Reply From