Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Rwanda: Kwiyongera kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ntacyo bizahindura ku bwikorezi

Rwanda: Kwiyongera kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ntacyo bizahindura ku bwikorezi

Kuri iki cyumweru tariki 07 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro gishya cya Lisansi kiyongereye kiva ku Frw 1609 kigera ku Frw 1460 kuri Litiro, mu gihe Mazutu yo yavuye ku Frw 1503 igera ku Frw 1607.


Ibi biciro by’ibikomoka kuri Petelori bikomeje kuzamuka, mu gihe ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda by’umwihariko bukomeje guhagarara nabi, ahanini bitewe n’intambara nk’iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’umwuka mubi uri hagati y’Ubushinwa na Taiwan, unatuma Ubushinwa budacana uwaka na Amerika.


Ibi biciro bizamutse mu gihe Ubushinwa buherutse gufunga umuhora wacagamo ubwato bwinshi bwajyanaga ibicuruzwa byinshi muri Aziya y’Iburasirazuba mu bihugu bifite ubukungu bukomeye nk’Ubuyapani n’ibindi bifite icyo bivuze mu bucuruzi mpuzamahanga.


Ni mu gihe aganira na Radiyo y’igihugu, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest yahumurije abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, abizeza ko ibiciro by’ukwikorezi bitagiye kwiyongera kubera nkunganire Leta yatanze, aho yatanze amafaranga agera kuri miliyari 10 z'u Rwanda(Frw10,000,000,000) kugira ngo ibiciro bidatumbagira; anongeraho ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibikomoka kuri peteroli bihagije.

Comment / Reply From