Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Hagiye gushyirwaho gahunda nshya yo guhangana n’inkangu

Rwanda: Hagiye gushyirwaho gahunda nshya yo guhangana n’inkangu

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, hashojwe amahugurwa yahurije hamwe abashinzwe ibidukikije no gucunga ibiza mu Rwanda, aho biteganijwe ko azabafasha gutangira gukoresha porogaramu ihamye yo gukusanya amakuru y'ingirakamaro mu turere dukunze kwibasirwa n'inkangu.


Ni amahugurwa yamaze icyumweru abera mu Karere ka Musanze, ahibandwaga ku mutekano w’imisozi n’impamvu zitera isuri y’ubutaka, akaba yari yahuje abantu bagera kuri 60 baturutse mu turere dutandukanye, ibigo bya Leta n’amashuri atandukanye, nk’uko The New Times yabyanditse.


Iyi porogaramu yiswe Slide, yakozwe n’ikigo cyo muri Kanada cyitwa Rocscience, ikaba yakoreshejwe mu bihugu byinshi kandi abahanga bavuga ko ishobora gukumira inkangu n’ingaruka zabyo.


Intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba zifite ubutumburuke bw'imisozi hamwe n’imvura nyinshi buri mwaka nizo zishobora kwibasirwa n'inkangu.


Ni mu gihe abayobozi bavuga ko u Rwanda rwatakaje miliyari 204 z'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo guhangana n'ibiza biterwa n'amazi nk'isenyuka n'umwuzure, aho muri uyu mwaka wa 2022 abantu barenga 100 bapfuye bazize ibiza.


Impamvu zitera inkangu zirimo imiturire y’ahantu hatateganijwe, imikoreshereze idakwiye y'ubutaka,
kubura uburyo bwo gufata amazi amazi y'imvura, n'ibindi.


N’ubwo amakuru ku rwego rw’igihugu ahari, abashakashatsi n'abahanga bavuga ko hakenewe amakuru menshi kugira ngo abantu barusheho kumva mpamvu zitera inkangu mu turere dushobora kwibasirwa nazo, bagasaba nibura ko ikusanyamakuru ryajya rikorwa kuri kilometero eshatu, ku buso bwa kilometero kare 3.000.

 

Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe umutungo w’amazi mu Rwanda, Dr. Emmanuel Rukundo, yagize ati: "Iyi porogaramu izadufasha mu mirimo yacu ya buri munsi, kandi bamwe mu bakozi bacu bahuguwe ku buryo bwo kuyikoresha. Dufite izindi ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira inkangu ndetse n'isuri, kandi iyi software izaba ikindi gisubizo."


Prof. Roberto Valentino wo muri kaminuza ya Parma, mu Butaliyani yagize ati: "By'umwihariko, dukoresha porogaramu zishobora gukora isesengura ry’imisozi ihanamye kandi tugashiraho inzego zihariye zishyigikira, kugira ngo duhindure ahantu hadahungabana hahanamye."


Nubwo porogaramu yonyine idashobora guhagarika inkangu, Prof. Valentino yavuze ko n’ishoramari, abashinzwe ubwubatsi n’abatekinisiye bo mu Rwanda mu turere bashobora gushyiraho inzego zikomeye zita ku mihanda, imwe mu mpamvu zitera inkangu.


Iyi Porogaramu yazanye impushya 20 z'ubuntu zizamara amezi 12, kandi zizakoreshwa n'abashinzwe ubwubatsi n'abatekinisiye mu turere dutandukanye ndetse n'inzego za Leta kimwe n'abashakashatsi.

 

Ni mu gihe iyi gahunda iri mu mushinga witwa Erasmus Plus EnRHEd, urimo amashuri makuru arindwi yo mu Rwanda n’Uburayi, ari yo Kaminuza y’u Rwanda, INES-Ruhengeri, IPRC Musanze, Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubuhanzi bya Byumba, na Kaminuza ya Parma MU Butariyani, Kaminuza ya Liège mu Bubiligi, ndetse na Kaminuza ya Cologne y’ubumenyi ngiro, ibarizwa mu Budage.

 

Comment / Reply From