Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Rwanda: Amatora ya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa n’ay’Abadepite

Rwanda: Amatora ya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa n’ay’Abadepite

Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), Oda Gasinzigwa, yatanze icyifuzo cy’uko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu; aho asanga byafasha cyane mu rwego rwo kugabanya ingengo y'imari.

 

Ibi, Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yabitangaje nyuma yo kugeza indahiro ye kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Faustin; aho iki cyifuzo cyatuma uhereye ku matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n’aya Perezida mu mwaka utaha w’2024.

 

Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo y’Amatora imaze igihe mu bikorwa byo kunoza amatora, kandi ko bikorwa hagendewe no kureba uko ahandi akorwa; ni mu gihe ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

 

Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y’Umukuru w’Igihugu izaba ari imyaka itanu nk’uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n’iy’abadepite; ibi bikaba byaba bivuze ko mbere y’uko bihinduka, amatora y’abadepite yajya aba mu mwaka ubanza nk’uko ateganyijwe muri uyu mwaka, aya Perezida akaba mu mwaka ukurikiyeho.

 

Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ati:

"Ni ikintu gikomeye kuba aya matora yahuzwa, nyuma yo kwemezwa na Sena, nafashe umwanya negera Komisiyo y’Amatora n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tuganire ku buryo ibi bikorwa byahuzwa."

 

Imwe mu mpamvu yagaragaje yatumye NEC igira iki cyifuzo, ni ijyanye n’amikoro, cyane ko amatora atwara amafaranga menshi.

 

Ati:

"Turabona ko ari ikintu cyaba cyiza, abantu bamaze kubiganiraho neza ko hahuzwa amatora y’Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ibi bizadufasha cyane kuko mu bihugu byose, ingengo y’imari mu gihe cy’amatora iba ari ikibazo gikomeye cyane, atari ku gihugu gusa ahubwo n’amashyaka ya Politiki. Muzi ko amashyaka ya politiki akoresha amafaranga menshi mu gihe cyo gutegura amatora. Ibi bihujwe cyane cyane dushyira no mu gaciro ko imigabo n’imigambi y’aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka abadepite, kandi ni nako bigenda mu gihe cy’amatora ya Perezida, iyo migabo n’imigambi ni yo isubizwa mu baturage kugira ngo bayumve. Bihujwe, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n’ingengo y’imari hamwe n’umwanya."

 

Gasinzigwa yasabye inzego bireba kuba zaganira kuri iyi ngingo kandi ko afite icyizere ko bizakunda.

 

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, nawe yunze mu ry'Umuyobozi we, avuga ko amatora aramutse ahujwe, ikibazo cy’ingengo y’imari cyaba gikemutse.

 

Ati:

"Iyo turebye nk’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari zigera kuri 7 Frw. None ubu twavugaga ko tugiye gukora amatora y’abadepite muri uyu mwaka wa 2023, tukagira andi mu 2024. Ni ukuvuga ngo twakoresha miliyari zigera kuri zirindwi uyu mwaka, tugakenera n’izindi zigera kuri zirindwi umwaka utaha. Ubwo ni miliyari 14 Frw mu myaka ibiri ikurikirana."

 

Munyaneza yasobanuye ko aya matora aramutse ahujwe, hakoreshwa nibura miliyari 8 Frw aramutse akorewe igihe kimwe, hanyuma andi agakoreshwa ibindi.

 

Mu bihugu byinshi by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) kuri ubu uyubowe n’u Rwanda, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’Umukuru w’Igihugu abera umunsi umwe.

 

Ni mu gihe izi mpinduka ziramutse zikozwe, bisobanuye ko manda y’abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024, hanyuma Inteko Ishinga Amategeko ikavugurura Itegeko Nshinga ku ngingo zijyanye n’amatora, dore ko ibi bidasaba kamarampaka nk’iyabaye mu 2015.

 

Rwanda: Amatora ya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa n’ay’Abadepite
Rwanda: Amatora ya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa n’ay’Abadepite

Comment / Reply From