Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwanda: Abanyeshuri bagomba gusibira baragabanutse cyane ugereranije n’umwaka ushize

Rwanda: Abanyeshuri bagomba gusibira baragabanutse cyane ugereranije n’umwaka ushize

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2021/2022, aho abanyeshuri 39,655 batsinzwe ibizamini bagomba gusibira, mu gihe umwaka ushize bari ibihumbi 60.


Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri bose bakoze ibizamini uyu mwaka bari 227,472, harimo abakobwa 125, 169 n’abahungu 102,303.


Yakomeje agira ati:

“Abatsinze ni 206,286 bihwanye na 90.69%. Ni ukuvuga ngo abasigaye batatsinze, ni 21,186 bahwanye na 9.31%. Tugereranyije n’umwaka ushize, twari dufite igipimo cya 82.8%, bigaragara ko imitsindire y’uyu mwaka yagenze neza kurushaho.”


Ni mu gihe ku bijyanye n’abarangije icyiciro rusange, abanyeshuri biyandikije bari 127,589 mu gihe abakoze ibizamini bari 126,735.


Mu gutangaza uko batsinze, Minisitiri w’Uburezi ati:

“Abatsinze bahwanye na 108,566, bihwanye na 85.66%, abataratsinze ni 18,469, bihwanye na 14.34%. Ni ukuvuga ngo tugereranyije n’umwaka ushize, bitandukanye no mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, ho byasubiye inyuma kuko umwaka ushize twatsinze ku gipimo cya 86.3%, mu gihe uyu mwaka ari 85.66%.”


Mu batsinze barangije amashuri abanza, abahawe amashuri bazigamo bacumbikirwa ni 26,922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179,364.


Mu gusoza umwaka ushize w’amashuri 2020/2021, abasibijwe bageraga ku bihumbi 60 mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange, ni mu gihe Dr Uwamariya yavuze ko abataratsinze uyu mwaka bose uko ari 39,655, nabo bagomba gusibira kugira ngo babanze buzuze ibisabwa bazabone kwemererwa kujya mu byiciro bikurikiyeho.

 

Comment / Reply From