Dark Mode
  • Tuesday, 16 April 2024

Rwanda: Abanyamakuru batatu basabiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi 5

Rwanda: Abanyamakuru batatu basabiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi 5

Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru batatu ba Iwacu TV yakoreraga ku murongo wa YouTube bahanishwa igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 5.

 

Abo banyamakuru ni Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack baregwa ibyaha bitatu birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko mu byaha baregwa harimo iby’ubugome, bakoreye mu nkuru zanyuraga kuri televiziyo Iwacu bakoreraga, ariko bose bahakana ibyo byaha bashinjwa, bakavuga ko ibyo bakoze byari mu nshingano zabo nk’abanyamakuru.

 

Busabira abo banyamakuru icyo gifungo, Ubushinjacyaha bwasabye umucamanza kubahamya ibyaha bitatu bwabareze, birimo icyo kugambirira gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko yafashwe ndetse no gutangaza inkuru z’impuha.

 

Umushinjacyaha yanavuze ko aba banyamakuru bakoze nkana inkuru bakaziha imitwe igamije guca igikuba, aho ngo bemeje ko inyeshyamba zigaruriye agace ka Nyabimata, ko intambara itutumba mu gihugu ndetse ko n’amaraso agiye kumeneka mu gihugu.

 

Ni mu gihe ubwo bireguraga, Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack babwiye umucamanza ko inkuru bashyiraga ku rubuga rwabo bazikuraga mu bindi binyamakuru, ariko bakazikorera imitwe igamije kureshya abasomyi; aha ariko ntibahuza n’ubushinjacyaha, kuko bwo bwemeza ko babaga bagambiriye gukura abantu imitima.

 

Bavuga kandi ko nta bihuha bakwije kuko intambara bavuze mu majyepfo y’igihugu zabayeho kandi ko nta wundi munyamakuru wafungiwe gutangaza ko zabaye.

 

Mu mashusho baregwa gukoresha bitandukanye n’umwimerere wayo ni nk’agaragaza mu ifoto Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Kayumba Nyamwasa wo mu mutwe wa RNC urwanya Leta y'u Rwanda, Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo foto Atari iy’umwimerere kuko ntaho bagaragaza ko aba bagabo batatu bifotoreje hamwe.

 

Abaregwa ariko bo basanga nta cyaha bakoze muri iyo foto kuko abantu begeranije mu ifoto bavugwa mu nkuru, kandi kugaragaza ifoto y’umukuru w’igihugu kivugwa biba atari icyaha.

 

Ni mu gihe avuga ku kirego cyo gushoza imvururu, Umunyamategeko Ibambe Jean Paul wunganira abaregwa mu mategeko, yavuze ko nta bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse ko n’imvururu zivugwa zitabayeho.

 

Aba banyamakuru bemera ko bagiye bakora imitwe y’inkuru bongeyemo akunyu byo kureshya abasomyi, ariko ko batigeze bagambirira gukora ibyaha bikomeye nk’ibyo barezwe.

 

Iwacu TV ni televiziyo yakoreraga ku murongo wa YouTube yashinzwe na Mutuyimana Jean Damascène mu mwaka wa 2016 ubwo yari aarangije amashuri ya kaminuza, nyuma aza kwiyambaza bagenzi be babiri biganye bafatanya gukorera iyi televiziyo yari imaze gushingwa.

 

Abanyamakuru Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack uko ari batatu batawe muri yombi mu mwaka wa 2018, imyaka ikaba yari ishize ari ine urubanza rwabo rutaraburanishwa mu mizi; bikaba biteganijwe ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa tariki ya 15 Nzeri 2022.

 

Rwanda: Abanyamakuru batatu basabiwe gufungwa imyaka 22 n’amezi 5

Comment / Reply From