Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije

Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije

Tariki 29 Nzeri buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z'umutima; kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi bagera ku bihumbi 15, mu gihe mu Rwanda nk'abavura abana umutima, hari abaganga batatu.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ubwo mu Karere ka Musanze haberaga igikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z'umutima, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Zirikana umutima wawe, uwurinde indwara wisumisha hakiri kare".

Kuri uyu munsi, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo imikino itandukanye nka Volleyball, Basketball ndetse na Football, aho ababyitabiriye banipimishije indwara zitandura, bagamije kureba uko bahagaze, bityo bagirwe inama binabafashe kumenya uko bitwara.

Ntezimana Theophile na Nzabonimpa Celestin, ni bamwe mu baturage b'i Musanze bitabiriye iyi gahunda ndetse bombi baranisuzumisha.

Bombi bahuriza ku kuba impamvu bisuzumishije, ari ukugira ngo babashe kumenya uko bahagaze, niba ibiro byabo byariyongereye, ndetse no kumenya uko bakwitwara.

N'ubwo basanze nta kibazo kinini bafite, bagirwe inama yo gukora imyitozo ngororamubiri no kunywa amazi menshi kandi kenshi, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza; ni mu gihe banakanguriye abatajya bisuzumisha kwihutira kujya kureba uko bahagaze kuko muri iki gihe hari byinshi byatera indwara zitandura, birimo nk'ibyo abantu barya; basanga barwaye bakivuza hakiri kare.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rurwanya indwara zitandura mu Rwanda(Rwanda Non-Communicable Diseases- Rwanda NCDA), Prof Mucumbitsi Joseph yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda ikibazo gihari by'umwihariko ku ndwara z'umutima ari ukuba nta baganga bahagije bashobora kubaga umutima, mu gihe hari abarwayi bagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa.

Prof Mucumbitsi ati: "Kugeza ubu hari ikibazo kuko hari umuganga umwe ubaga utudirishya tw'umutima, kandi mu gihugu hose habarurwa abantu nk'ibihumbi 15 bakeneye kubagwa umutima. Hari kandi ibkoresho dukeneye tudafite, gusa dukora ubukangurambaga ngo abantu bisuzumisha hakiri kare, turebe niba byibura bavurwa hakiri kare bataragera aho kubagwa."

Avuga ku bikorwa ngo haboneke abaganga bavura indwara z'umutima, Prof Mucumbitsi yavuze ko guhera mu mwaka wa 2006 bagiye bohereza abaganga hanze kwiga, mu gihe kandi bifashisha abaturuka hanze y'u Rwanda nko muri Ethiopia, Ububirigi, Ubuhinde n'ahandi, ndetse ko ubu hari n'amatsinda y'abaganga boherejwe kubyiga muri Tanzania no mu Buhinde. 

Yasoje asaba abantu bose kwirinda ibitera indwara zitandura birimo itabi, umunyu mwinshi, amavuta akomoka ku matungo n'ibihingwa bimwe na bimwe abasaba gukora imyitozo ngororamubiri no kuryama bakaruhuka neza, birinda gutinda muri za televiziyo na telefoni.

Kugeza ubu mu Rwanda ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y'abantu batatu na batanu ku ijana(3-5%)baba bafite indwara z'umutima n'ubwo bamwe baba batabizi, ni mu gihe kandi abaturarwanda basabwa kwivuga indwara ya gapfura(angine) cyane ko ari imwe mu zikurura indwara z'umutima.

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi:

Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije
Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije
Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije
Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije
Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije
Rwanda: Abagera ku bihumbi 15 bategereje kubagwa umutima, mu gihe abaganga badahagije

Comment / Reply From