Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rwanda: Abafite Perimi zo mu mahanga barasawa kuzihinduza cyangwa bakazamburwa

Rwanda: Abafite Perimi zo mu mahanga barasawa kuzihinduza cyangwa bakazamburwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abatwara ibinyabiziga bafite impushya zo gutwaa ibinyabiziga(Permi de Conduire) zatangiwe mu mahanga bemerewe kuzikoresha umwaka umwe gusa, aho uzafatwa yararengeje icyo gihe atarayihinduza azabihanirwa ku buryo ashobora no kuyamburwa.


CP John Bosco Kabera avuga ko abantu benshi batunze perimi zo mu bindi bihugu bagomba kugana ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya, bagasaba guhindurirwa uruhushya mu gihe kitarenze umwaka umwe, ndetse ko uzafatwa itarahindurwa azayamburwa ubundi akurikiranwe.


Yagize ati: “Uzafatwa atwaye ikinyabiziga Perimi ye igaragaza ko yarengeje umwaka azayamburwa, ubundi akurikirwanwe hamenyekane n’uburyo yayibonyemo, ndetse nanatwara imodoka adafite Perimi nabyo abihanirwe.”


CP Kabera avuga ko abashoferi baza guhinduza bagomba kwitwaza ikintu cyerekana uburyo babonye iyo Perimi, ni ukuvuga niba bari batuye muri icyo gihugu cyangwa yarahakoreraga akazi n’izindi mpamvu zitandukanye zaba zaramujyanyeyo; kuko nibiragaragara ko hari uwagiye kuyiforoda bazabikurikirana asobanure uko yayibonye.


Yakomeje avuga ko ufite uruhushya rwo muri Uganda, Kenya, Congo, Tanzaniya n’ahandi utagaragaza uburyo yayibonye asabwa ibisobanuro n’inzego zibishinzwe, kugira ngo na we atange ibisobanuro, nibyumvikana Polisi imuhindurire imuhe Perimi y’u Rwanda.


Ni mu gihe guhindurirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu mahanga ugahabwa urwo mu Rwanda, bisaba ko wandikira Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga, iyo ibaruwa igaherekezwa n’ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, byose ukabyohereza kuri e-mail: [email protected].

 

Rwanda: Abafite Perimi zo mu mahanga barasawa kuzihinduza cyangwa bakazamburwa

Comment / Reply From