Dark Mode
  • Thursday, 18 April 2024

Rwamagana: Mwarimu arishimye, gusa hari ibyo asaba ngo ireme ry’uburezi ryiyongere

Rwamagana: Mwarimu arishimye, gusa hari ibyo asaba ngo ireme ry’uburezi ryiyongere

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Rwamagana hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Mwarimu, abarimu bagaragaza akanyamuneza baterwa no kuba Leta yarabibutse, gusa banagaragaza icyakorwa ngo ireme ry’uburezi rirusheho kwiyongera.

Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Fumbwe, witabirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Nyirabihogo Jeanne d'Arc ari kumwe n'inzego z'umutekano ndetse n'Umuyobozi wa Koperative UmwalimuSACCO ku rwego rw’Akarere; aho uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umwalimu; ishingiro ry'impinduka nziza mu burezi".

Abarimu b’i Rwamagana bavuga ko uyu munsi utuma bumva ko igihugu kibaha agaciro kubera akazi bakora ko kurerera u Rwanda, na cyane ko noneho uyu munsi uhuriranye no kuba Mwarimu hari uko byagenze kuri konti, dore ko bongerewe umushahara, ni mu gihe kandi banashima kuba hari ubwoko butandukanye bw’inguzanyo bahabwa na Koperative Umwarimu SACCO, bikabafasha kwiteza imbere.

Ni mu gihe avuga ku kuzamura ireme ry’uburezi na cyane ko muri iyi minsi banezerewe, uwitwa Muhawenimana Jean Damascene wigisha muri GS Nyagasambu, yavuze ko hakenewe ko haba ubufatanye hagati y’abarimu, ababyeyi na Leta, bose bahuriza ku mwana.

Muhawenimana ati:

“Uburezi hatarimo ababyeyi ntabwo bwashoboka, harasabwa ubufatanye bwa mwarimu, ababyeyi na Leta twes tureba umwana. Turasaba ababyeyi kudufasha ku myigire y’umwana, umwana ntaheruke ikaye ari ku ishuri nagera mu rugo bagakomezanya nawe, ikindi bakita cyane ku burere n’ikinyabupfura, kuko muri iyi minsi abana nta kinyabufura bafite.”

Yakomeje avuga ko Leta nayo igerageza kugabanya ubucucike mu mashuri, yongera ibyumba by’amashuri n’ibikoresho nk’intebe n’ubwo bitaragera ku ijana ku ijana, na cyane ko umwarimu ufite abana 70 mu ishuri adashobora gutanga ireme ry’uburezi nk’ufite 35, cyangwa se aho abana bicaye ari bane ku ntebe ntibisanzura ngo bige neza nk’abicaye ari babiri.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Nyirabihogo Jeanne d'Arc, avuga ko uyu ari umunsi wo kuzirikana agaciro ka Mwarimu, na cyane ko aho buri wese aba ageze aba abikesha Mwarimu kuko aba yaraciye mu biganza bye.

Avuga ku bibazo byagaragajwe bikibangamiye ireme ry’uburezi mu Karere ka Rwamagana, Visi Meya Jeanne Bihogo yavuze ko biri mu nzira zo gukemuka vuba.

Visi Meya Nyirabihogo ati:

“Ibibazo batugaragarije ni bibiri; hari ikibazo cy’ahantu hatari intebe ariko isoko ryaratanzwe, hari habayemo gutinda kubera habayemo kujurira ku batsindiye isoko; bigira procedure [uko bikorwa], ariko biri hafi gukemuka abana bige bicaye neza. Ikindi ni icy’abana bagikora ingendo ndende bajya ku ishuri ariko buhoro buhoro kizagenda gikemuka kuko Leta ifite gahunda yo gukomeza kubaka amashuri uko ubushobozi bugenda buboneka buri mwaka hari amashuri agenda yubakwa; turatekereza ko bizarangira abana bakiga hafi yo mu rugo.”

Yasoje asaba ababyeyi gufatanya n’abarimu, kuko hariho ababyeyi batererana Mwarimu bakumva bohereza abana ku ishuri bakumva ko birangiye, ntibafashe abana ku mikoro bahabwa yo gukorera mu rugo, kubatoza indangagaciro zo gukunda ishuri n'ibindi nko kumushakira ibikoresho nkenerwa, kuko ibyo umubyeyi atabikoze umwana atakwiga neza.

Ni mu ghe mu bindi byaranze uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Mwarimu mu Karere ka Rwamagana, harimo gutanga ibihembo ku Barimu b'indashyikirwa, kuremera imiryango itishoboye yahawe ibikoresho bitandukanye nk’ibiryamirwa, ndetse n’abahawe amabahasha arimo amafaranga yo kubafasha kwikura mu bukene.

Amwe mu yandi mafoto yaranze uyu munsi i Fumbwe ya Rwamagana:

Comment / Reply From