Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi

Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi, arasaba abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa gukorera hamwe mu kwesa imihigo, kugira ngo basubirane icyubahiro n’umwanya bahoranye, abizeza kubazwa imihigo minini ariko nabo bakabazwa isaba ubukangurambaga nk’abegereye abaturage bya hafi.


Ibi Meya Mbonyumuvunyi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, ubwo Komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana yatangiraga ibiganiro n’abayobozi b’inzego bwite za Leta, abayoboye abandi nk’abanyamadini, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abikorera hirya no hino mu Mirenge; hagamijwe kuganira ku mihigo y’umwaka w’2022/2023 no gufatira hamwe ingamba zo kuyesa, aho ibiganiro nk’ibi bigomba kubera mu Mirenge yose igize aka Karere.


Izerimana Safina uyobora Umudugudu wa Muyange uherereye mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko ibi biganiro abishyigikiye kandi nk’umuyobozi w’umudugudu agiye kubigeza ku baturage bakamufasha kwesa imihigo.


Ati:

“Ibyo Meya atubwiye ndabishyigikiye, nanjye ibyo nkuye hano byose, imihigo yose dusabwa ngiye kujya mu masibo nyigeze ku baturage mbibumvishe babimfashemo tubashe kuzamuka neza, dusubire ku mwanya wacu wa mbere.”


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Radjab Mbonyumuvunyi, wari mu Murenge wa Kigabiro, yashimiye abitabiriye uburyo bafatanya n’Akarere kwesa imihigo baba barasinye na Perezida wa Repubulika, abibutsa ko bakwiye kongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo bagaruke ku mwanya wa mbere begukanye inshuro ebyiri zikurikiranya.


Ati:

“Murabizi ko twasubiye inyuma, twabaye aba mbere inshuro ebyiri twikurikiranya, ubundi tuba aba gatatu, none tugeze ku mwanya wa gatanu. N’ubwo atari umwanya mubi, ariko iki ni igihe cyiza cyo kwisuzuma tukareba icyabiteye tukisubiza icyubahiro tugaruka ku mwanya wacu wa mbere. Tugomba kwisubiza umwanya wa mbere kandi birashoboka, byaragaragaye kuko twabikoze twikurikiranya. Hari ahandi mwabibonye?”


Meya Mbonyumuvunyi yakomeje abasaba kumenya imihigo bafite ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere, abizeza ko imihigo minini nko kubaka imihanda, amashanyarazi bayibaza Akarere, ariko nabo ibisaba ubukangurambaga nka gahunda ya Ejo heza, ubwisungane mu kwivuza, isuku, kubaka ubwiherero, gukurungira amazu, kurwanya imirire mibi itera igwingira by’umwihariko mu bana, dore ko ari bo bayobozi n’imbaraga z’igihugu ejo hazaza; aho ngo ibi bakwiye kubibazwa nk’abegereye abaturage.


Yakomoje kandi kuri serivisi baha abaturage kuko nabyo biri mu bigenderwaho mu guha Akarere amanota mu mihigo, anitsa cyane kuri virusi ya ruswa iri muri ba Mudugudu by’umwihariko bo muri uyu Murenge wa Kigabiro ari nawo Mujyi mukuru w’Akarere, aho ngo bashyigikira kubaka mu kajagari, anavuga ku mutekano muke urimo abatega abantu bakabambura utwabo kubera kunywa ibiyobyabwenge, avuga ko nk’abayobozi abakora ibyo babazi, kandi ko bakwiye gukorana n’inzego z’umutekano bakazitungira agatoki bagafatwa bagakurikiranwa.


Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2021/2022, Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa gatanu, mu gihe mu mwaka 2016/2017 na 2017/2018, aka Karere kahize utundi kaba aka mbere kikurikiranya, naho mu mwaka wa 2019/2020 kari kabaye aka gatatu; ni mu gihe kandi mu mwaka w’imihigo 2022/2023, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 109.

Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi
Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi
Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi
Rwamagana: ‘Mutubaze imihigo minini, namwe isaba ubukangurambaga tuyibabaze’, Meya Mbonyumuvunyi

Comment / Reply From