Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rubavu: Nyiramariro, Ingabire na Dushimimana batawe muri yombi bafite udupfunyika turenga 7000 tw'urumogi

Rubavu: Nyiramariro, Ingabire na  Dushimimana batawe muri yombi bafite udupfunyika turenga 7000 tw'urumogi

Ku wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, Ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryo mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu 3 mu bihe bitandukanye bafite urumogi udupfunyika 7120, aho barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bakoresheje inzira zitemewe (Panya).

 

Nk'uko Polisi y'u Rwanda ibitangaza, ku ikubitiro hafashwe abantu 2 aribo Nyiramariro Claudette, n’umushoferi wamufashaga kurushyira abakiriya be witwa Ingabire Mohamed; bafatwa bafite udupfunyika 3080 tw’urumogi.

 

Hanafashwe kandi moto bakoreshaga barushyira abakiriya babo ifite nomero RG 893 B, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyamwishyura , Akagali ka Bisiza, Umurenge wa Nyakariba; mu gihe undi wafashwe ari Dushimimana Placide wari ufite udupfunyika 1040 tw’urumogi, afatirwa mu Mudugudu wa Bushashu, Akagali ka Kirerema, Umurenge wa Kanzenze.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengezuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bakora ibikorwa byo kwinjiza urumogi mu gihugu bakarukwirakwiza mu baturage.

 

Yagize ati: “ Polisi yakiriye amakuru avuye mu baturage ko hari abantu bacuruza urumogi kandi ko barukura mu gihugu cya Kongo bakarwinjiza mu Rwanda bakoreshje inzira zitemewe, nibwo Polisi yahise itegura ibikorwa byo kubafata, bose bafatiwe umunsi umwe wo ku wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022 mu masaha atandukanye, saa tanu n'igice za mugitondo hafashwe Nyiramariro Claudette ari kumwe n’umumotari witwa Ingabire Mohamed wamufashaga kurushyira abakiriya be bafatwa bafite udupfunyika 3080 tw’urumogi. Ahagana saa cyenda hafashwe Dushimimana Placide nawe afite udupfunyika 1040 tw’urumogi, afatwa arushyiriye abakiriya be.”

 

SP Karekezi yaburiye abaturage baturiye imipaka kureka ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu urumogi kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, abibutsa ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zahagurukiye kurwanya ibi byaha; asoza ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abantu bose bijandika mu biyobyabwenge bafatwe kandi bahanwe.

 

Kugeza ubu abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.

 

Ni mu gihe Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Rubavu: Nyiramariro, Ingabire na  Dushimimana batawe muri yombi bafite udupfunyika turenga 7000 tw'urumogi

Comment / Reply From