Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rubavu: Batatu barimo abagore babiri batawe muri yombi kubera urumogi

Rubavu: Batatu barimo abagore babiri batawe muri yombi kubera urumogi

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, mu bikorwa byo kurwanya no gufata abacuruza ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu kwinjiza no gukwirakwiza mu gihugu urumogi rungana n’udupfunyika 2,040.


Abafashwe ni Niyomurengezi Vedaste ufite imyaka 21 y’amavuko, wafatiwe mu Mudugudu Kirerema, Akagari ka Kirerema, ndetse na Niragire Elizabeth w’imyaka 34 na Nyirategera Marie Chantal w’imyaka 43 bafatiwe mu Kagari ka Kanyirabirori.


Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko habanje gufatwa Niyomurengezi ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.


Yagize ati:

“Tugendeye ku makuru twahawe n’umuturage ko Niyomurengezi ateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu Mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw’urumogi 2,040 yari yashyize mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.”


Akimara gufatwa yavuze ko yaruhawe n’uwitwa Niragire ngo arumushyirire abakiriya be mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure ibihumbi 30Frw agezeyo ariko nawe akaba arubitsa kwa Nyirategera bombi batuye mu kagari ka Kanyirabirori nabo bahise batabwa muri yombi.


Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanya muri ubu bucuruzi.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.


Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

 

Source: www.police.gov.rw

 

Comment / Reply From