Dark Mode
  • Saturday, 20 April 2024

Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda

Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Association-RCA), ryashimiye Bwana Rohith Peiris wari umuyobozi mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Sorwathe, by’umwihariko akaba ariwe watangije umukino wa Cricket mu Karere ka Rurindo afatanyije na RCA.


Rohith wagiye mu kiruhuko kizabukuru, yari amaze imyaka irenga 8 mu nshingano zo kuyobora Sorwathe, akaba azibukirwa kuri byinshi cyane birimo no kuba ikipe z’igihugu mu byiciro byose byibura usangamo 40% by'abakinnyi baturuka i Kinihira muri Sorwathe Cricket Club, ahari ikipe yashinzwe n’uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Srilank; ni mu gihe kandi abana bose bayikinira abishyurira ishuri.


Mu rwego rwo kumusezera, abakinnyi bose banyuze mu ikipe ya Sorwathe CC, bakinnye imikino ya gicuti n'ikipe z'igihugu za kabiri haba mu bahungu no mu bakobwa.


Rurangwa Landry ushinzwe iterambere ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, by’umwihariko akaba ari nawe wahawe inshingano mu kuzamura uyu mukino mu karere ka Rurindo, avuga ko uyu mugabo atazava mu mitima y’abanyarwanda, dore ko ibyo yakoze kugira ngo umukino wa Cricket utere imbere bazahora babimwibukiraho.


Ati:

 

“Kubona ijambo umuntu yakoresha kugira ngo avuge Rohith biragoye kuko ni umuntu w’intwari cyane. Siporo igirwa n’abantu bayizi bayikozeho. Rohith rero ari mu bantu bagize akamaro kuri Cricket y’i Kinihira kuko niwe wagize igitekerezo cyo kuyitangira. Akomoka mu gihugu cya Srilank, ariko yarahageze aravuga ati ‘aha hantu ndi byaba byiza umukino ukinwe’; niko gukorana na RCA banyoherezayo kugira ngo njye kubafasha guteza imbere umukino mu gutoza.”


Yakomeje avuga ko ubutwari bwa Rohith Peiris bugaragarira mu gukurikirana abakinnyi mu kibuga no hanze yacyo akabitaho, akamenya ko abarimu babakurikiranye, barimo kujya ku ishuri, bari guhabwa iby’ingenzi; aho kuri ubu Kinihira ari urugero rwiza ko siporo uramutse uyitwaye ahantu runaka, abantu bayikunda uko yaba imeze kose, abana baho bakayikunda, bakayikina ikabateza imbere.


Ni mu gihe Emmanuel Byiringiro ushinzwe ibikorwa muri RCA, avuga ko Rohith ari impano y'abanyarwanda kandi ko iterambere umukino wa Cricket umaze kugeraho abifitemo uruhare, ndetse ko bazakomeza kubimushimira, dore ko uyu mugabo asize hari n’umushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Karere ka Rulindo; ubuyobozi bwa RCA bukavuga ko inzozi zo gukomeza kubaka iki kibuga zizagerwaho, kuko ari ishema ry’umukino kugira ibikorwaremezo hirya no hino mu Turere, dore ko hari ibiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere kandi ko bizeye ko bizagenda neza.


Mu myaka isaga umunani ishize Rohith Peiris ageze i Kinihira akahatangiza umukino wa Cricket, hanakozwe ibikorwa byinshi byiza, abakinnyi baho batera imbere, akaba afatwa nk’ishusho ya Cricket i Kinihira, aho yafashije abakinnyi benshi abaha ibyo bakeneye by’ingenzi, agakurikirana abagiye mu ikipe y’igihugu, aho nk’ubu hari abakinnyi babiri mu bagabo na batatu mu bagore bari mu ikipe y’igihugu; mu gihe kandi mu bakinnye igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19(U-19) harimo batanu yazamuye.

  

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda
Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda
Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda
Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda
Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere rya Cricket y’u Rwanda

Comment / Reply From