Dark Mode
  • Wednesday, 24 April 2024

RFL irasaba abantu bose kubungabunga ibimenyetso byifashishwa mu butabera

RFL irasaba abantu bose kubungabunga ibimenyetso byifashishwa mu butabera

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensics Laboratory-RFL), irasaba abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange kubungabunga ahakorewe n’uwakorewe icyaha, mbere y’uko ababishinzwe bagera aho icyaha cyakorewe.


Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'Umuyobozi mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, ubwo iki kigo cyakoraga ubukangurambaga bwiswe #Menya RFL, mu rwego rwo kumenyekanisha akamaro na serivisi batanga, aho baganirizaga abafite aho bahurira n’ubutabera mu Mujyi wa Kigali.


Aganiriza abitabiriye iki gikorwa, Lt Col Dr. Charles Karangwa, yavuze ko hari abantu bamwe na bamwe basiba ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera, bakora ku mibiri y'imirambo, buhagira abahohotewe mbere y’uko abakozi babishoboye bahagera, n'ibindi.


Ati: “Abanyarwanda bafite ingeso yo gukora ku mibiri y’imirambo, bibaza icyaba cyateye urwo rupfu, ibikoresho byakoreshejwe mu kumwica nk'icyuma, abandi bakoza intoki ku murambo bibaza impamvu zitandukanye zateye urupfu. Icyo gihe iyo barimo kubikora baba barimo gukuraho ibimenyetso, bigatuma ubutabera budatangwa uko bikwiye.”


Yongeyeho ati: “Birabujijwe rwose kwegera aho icyaha cyakorewe, ahubwo bagomba gushyiraho ibimenyetso nk'uruziga rw'amabuye mu gihe bagitegereje abakozi bashinzwe gukora iperereza”.


Lt Col Dr Karangwa kandi yaboneyeho kugira abantu bose inama yo kwitondera imirambo, kuko ibimenyetso byerekana ibikumwe(intoki) bishobora kubaciraho iteka kabone niyo byaba atari byo byateye urupfu, anaboneraho guhamagarira abantu bose kujya bitabira serivisi za RFL kugira ngo ababone ubutabera.


Ni mu gihe nyuma yo kwitabira ubu bukangurambaga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Kibaza, Bwana Matabaro Ombeni, yishimiye ubu bukangurambaga, aniyemeza kuba intumwa ya RFL ku baturage ayoboye.


Ati: "Ndashimira byimazeyo RFL kuri ubu bukangurambaga, bizamfasha gutanga serivisi nziza ku baturage banjye no kubamenyesha ibijyanye n'iki kigo, kuko bamwe muri bo batazi serivisi zayo z'ibimenyetso bya gihanga bishobora kubafasha kubona ubutabera".


Laboratoire ya Rwanda Forensic yashinzwe mu 2016 itangira muri 2018, aho kugeza ubu yakemuye ibibazo byinshi bitari byoroheye Abanyarwanda, ibafasha kubona ubutabera, dore ko kugeza ubu bamaze gukora dosiye zirenga ibihumbi 30.

Comment / Reply From