Dark Mode
  • Saturday, 27 April 2024

RDC: Umujyanama wa Katumbi arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi afashijwe na M23 idashaka gukora coup d'État!

RDC: Umujyanama wa Katumbi arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi afashijwe na M23 idashaka gukora coup d'État!

Umujyanama wa Moïse Katumbi ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Salomon Idi Kalonda, arashinjwa n’ubutasi bwa gisirikare umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho bagashyiraho umuntu ukomoka muri Katanga bafashijwe na M23, mu gihe yo ivuga ko idashaka gukora coup d'État.


Salomon Idi Kalonda yafashwe n’inzego z’umutekano mu cyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya Kinshasa arafungwa; aho mu itangazo imbere y’abanyamakuru kuwa Mbere tariki 05 Kamena 2023, Colonel Kangoli Ngoli wo mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ibimenyetso bamaze kubona mu iperereza bishinja Kalonda gukorana na M23 n’abasirikare b’u Rwanda muri uwo mugambi.


Yaba Kalonda kugeza ubu ufunze cyangwa uruhande rwe, nta cyo baratangaza ku byo aregwa, mu gihe u Rwanda rudahwema guhakana ko rukorana na M23, mu gihe M23 ivuga ko ibiregwa Kalonda ko akorana nayo bisekeje.


Col Kangoli yavuze ko Kalonda yafatanywe imbunda ya pistolet, kandi ko yari afite abasirikare ba leta bamurinda mu buryo butemewe barimo uw’ipeti rya majoro, kandi ko yavuganaga n’abo muri M23 ndetse n’u Rwanda.


Yagize ati:

 

“Uyu [majoro] yari mu nzira zo kwakira intwaro ku nyungu za Salomon Kalonda. Kalonda yavuganaga bihoraho na ba ofisiye ba M23, hamwe n’ab’u Rwanda".


Yongeyeho ati:

 

“Intego yari uguhirika ubutegetsi buriho muri RDC ku buryo bwose bushoboka, bagashyiraho umuntu ukomoka mu ntara ya Katanga”.


Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bamaganye ifungwa rya Salomon Kalonda bavuga ko rigamije guca intege ibikorwa bya politiki bya Moïse Katumbi, umwe mu bashobora guhatana bikomeye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora yo mu Ukuboza 2023.


Ni mu gihe kandi Katumbi ataragira icyo atangaza ku birego biregwa umujyanama we, gusa nyuma yo gufatwa kwe yavuze ko ifatwa rye ridafite ishingiro ry’amategeko, asaba ko arekurwa.

 

M23 ivuga ko idashaka guhirika ubutegetsi bizwi nka coup d'État:

 

Umuvugizi wa M23 ishami rya gisirikare Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ubwe atazi Salomon Kalonda kandi ko bo icyo bifuza ari ibiganiro atari ukuvanaho ubutegetsi.


Major Willy Ngoma aseka yagize ati:

 

“Birasekeje cyane! Ni gute umusivile nka Kalonda ashinjwa guhirika ubutegetsi…Iyo bashaka kugira uwo bikiza bamushyiraho ibirego byose. Uravuga we gusa, hari abakobwa bafatiye i Goma, babajyanye i Kinshasa barafunze, kubera iki? Kuko gusa bari bafite nimero ya Willy [Ngoma] muri telefone yabo. Kandi umuntu wese ashobora kugira telefone yanjye ashaka kumenya ibi cyangwa biriya, turi abanyecongo, turi abantu.”


Abajijwe niba Salomon Kalonda yaba yaravuganaga n’abo muri M23 bihoraho nk’uko abishinjwa n’ubutasi bwa gisirikare, Willy Ngoma yagize ati:

 

“M23 ni ‘mouvement’ nini, niba umuntu yavuganye n’umuntu wo muri M23, ese ni icyaha? Kuba muri M23 ntibivuze kutavugana n’abantu. Dufite abavandimwe, dufite inshuti, dufite abo twiganye, turi abanyecongo.’’


Major Willy Ngoma kandi yavuze ko hari abantu bo muri UDPS [ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi] n’abari muri leta kandi na n’ubu bavugana, akibaza impamvu bo badafatwa; anavuga ko M23 idashobora kuvugana n’umuntu uri i Kinshasa ngo ategure coup d'État, ahubwo ko yo ishaka ibiganiro na leta nta kindi bashaka.

 

Comment / Reply From