Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

RDC: Abasirikare bakomeje gukatirwa urwo gupfa kubera intambara na M23

RDC: Abasirikare bakomeje gukatirwa urwo gupfa kubera intambara na M23

Ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, Urukiko rwa gisirikare i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye abasirikare batatu urwo gupfa, bazira kuba barahunze ubwo urugamba rwo guhangana na M23 rwari rukomeye.


Aba basirikare bakatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame mu gace ka Buhombo mu Murenge wa Munigi, aho Urukiko rwavuze ko guhunga kw’abo basirikare mu ntangiriro z’Ugushyingo, kwateye ubwoba abaturage bahungiye mu nkambi ya Kanyarucinya muri Teritwari ya Nyiragongo.


Abasirikare bakatiwe ni Caporal Mununu Dady, Mukendi Makadi na Capitaine Pitchen, ariko uyu wa nyuma Capitaine Pitchen we yakatiwe adahari kuko yatorotse, gusa urukiko rwasabye inzego zibishinzwe kumushakisha bwangu nk’uko Media Kivu yabitangaje.


Uretse aba basirikare batatu bakatiwe, hari n’abandi basirikare batatu bakatiwe urwo gupfa bazira ubugwari no kuba bararashe amasasu menshi tariki 18 Ugushyingo 2022 muri Kanyarucinya, icyakora Urukiko rwavuze ko igihano cyabo gihinduwemo icya burundu; ni mu gihe abakatiwe bafite uburenganzira bwo kujuririra ibihano bahawe.

 

Comment / Reply From