Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Rayon sports yasinyishije umukinnyi wa Kiyovu sports

Rayon sports yasinyishije umukinnyi wa Kiyovu sports

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, ikipe ya Rayon sports yasinyishije muyugariro Ngendahimana Eric wari usanzwe mu ikipe ya Kiyovu sports.


Ni nyuma y’aho iyi yari inaherutse kwemeranya na Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu sports mu mwak ushize w’imikino, aho yanayifashije gusoza shampiyona ku mwanya wa kabiri irushwa na APR FC yatwaye igikombe inota rimwe.


Ngendahimana wari usanzwe amenyerewe gukina hagati mu kibuga yugarira, yaje gukinishwa nka myugariro ubwo yageraga muri Kiyovu sports avuye mu ikipe ya Police FC, ni mu gihe yari umwe mu bakinnyi umutoza Haringingo yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi beza bazamufasha kugera ku ntego Rayon sports yamuhaye.

 

Rayon sports yasinyishije umukinnyi wa Kiyovu sports

Comment / Reply From